issa
Uganda: Bane bafite ubwenegihugu bugishidikanywaho  bashobora kutazatorwa ku myanya ya Minisitiri

Jun 7, 2026 - 17:57
 0

Abakandida bane ku myanya ya minisitiri bafite ubwenegihugu bugishidikanwaho bashobora kubona kurahira kwabo gutinze mu gihe abanyamategeko ba leta bakomeje gusuzuma ingaruka z'amategeko zishobora guterwa no kubarahiza  mbere y’uko inzira zabo zo kureka bumwe mu bwenegihugu bafite zirangira.

Amakuru ChimpReports ifite, avuga ko umunyamabanga wa leta washyizweho ushinzwe Micro-Finance, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe imibanire mpuzamahanga, Calvin Echodu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga washyizweho, Adonia Ayebare, n’umunyamabanga wa leta ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Lawrence Muganga, batabonye ubutumire mu muhango wo gutangiza imirimo y’abaminisitiri wabaye ku wa Mbere.

‎Biteganijwe ko Perezida Yoweri Museveni azayobora umuhango wo kurahira, uzitabirwa kandi n’abayobozi bakuru ba leta barimo perezida w'Inteko Ishinga amategeko, Umucamanza mukuru ndetse n’abandi bayobozi  bo mu nzego nkuru za Leta.

‎Amakuru ahari anavuga ko gusubika kurahira kw'abo bayobozi bifitanye isano n’impungenge zagaragajwe na Minisiteri  y’abakozi ba Leta ku bijyanye n’ubuzimagatozi bw’abashyizwe mu  myanya mbere, bafite ubwenegihugu bubiri cyangwa bwinshi.

‎Nk’uko bamwe mu bayobozi basobanukiwe neza iki  kibazo babitangaje, minisiteri yatanze inama ko kurahiza abantu bafite ibibazo ku bwenegihugu bwabo bishobora guteza leta ibibazo by’amategeko.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Uganda: Bane bafite ubwenegihugu bugishidikanywaho bashobora kutazatorwa ku myanya ya Minisitiri

Jun 7, 2026 - 17:57
Jun 7, 2026 - 18:45