Perezida Kagame yasezeye kuri Amb.  Maj Gen Ramson Godwin  wa Tanzania ubwo  yasozaga imirimo ye

Apr 2, 2025 - 19:32
 0

Ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ‘ Village Urugwiro’, byatangaje ko Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi  Maj Gen Ramson Godwin Mwaisaka wasoje imirimo yo kuba ambasaderi wa Tanzania  mu Rwanda.

Binyuze mu itangazo ibiro bya Perezida byashyize ahagaragara ku rubuga rwa Twitter(X), rigira riti: “ Kuri iki gicamunsi mu Urugwiro Village, Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Maj Gen Ramson Godwin Mwaisaka, ubwo yari arangije urugendo rwe rwo guhagararira iki gihugu mu Rwanda

Uyu mu dipolomate yakiriwe n’umukuru w’Igihugu  nyuma y’uko na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe aherutse kumwakira umushimira ku ruhare rukomeye yagize mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Amb Maj Gen Ramson Godwin Mwaisaka, yari yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera  guhagararira Tanzania mu Rwanda muri Mata 2022. Icyo gihe  yari asimbuye Ambasaderi Ernest Jumbe Mangu wari amabasaderi kuva mu 2018.

Muri Mutarama 2024, u Rwanda na Tanzania bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.

Ayo masezerano , yaje yiyongera ku yandi yo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi muri Kanama 2021 ubwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagiriraga uruzinduko rwe mu Rwanda.

Apr 2, 2025 - 19:45

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.