
Hongiriya ntivuga rumwe n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha
Minisitiri w’Intebe wa Hongiriya, Viktor Orbán, yavuze ko igihugu cye kidateze kubahiriza impapuro zita muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu.
Orbán yavuze ibi mu gihe Benjamin Netanyahu yatangiye uruzinduko rwe agirira muri Hongiriya, aho yagiye ku butumire bwa Minisitiri Orbán.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rwatanze impapuro zo guta muri yombi Netanyahu na Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli, Yoav Gallant, rubashinja ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bakoze muri Gaza.
Hongiriya nk'igihugu kinyamuryango mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, itegetswe guta muri yombi Netanyahu kubera izi mpapuro yashyiriweho, gusa iki gihugu cyo ntikibikozwa.
Minisitiri Orbán yavuze ko igihugu cye kitazubahiriza ibi byemezo, kuko bigaragara nko kwivanga muri politike.
Ibihugu bimwe byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byagaragaje ko byiteguye kubahiriza ibi byemezo bya ICC, byo guta muri yombi Benjamin Netanyahu na bagenzi be, gusa Hongiriya yo ntibikozwa.