
Gicumbi: Abaturage biyubakiye ibiro by’umudugudu bizabafasha kubona Serivisi nziza
Gicumbi: Abaturage biyubakiye ibiro by’umudugudu bizabafasha kubona Serivisi nziza
Aba baturage bo mu Mudugudu wa Rugarama Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi bavuga ko ku bushobozi bucye bwabo bubatse ibi biro mu rwego rwo gufatanya n’ubuyobozi bw’Igihugu kwihutisha iterambere.
Mu kiganiro bagiranye n’Imvaho nshya, bavuze ko kuva ibi biro byakuzura byabarinze ingendo za hato na hato zo kwirirwa bashaka umuyobozi w’umudugudu kandi nta gahunda bafitanye.
Mukabageni Esperence yavuze ko bari barambiwe kugira ubuyobozi bukorera mu kirere, yongeraho ko byasabaga gushaka umukuru w’umudugudu akenshi ugasanga yigiriye mu mirimo ye ya buri munsi.
Ati “Kugira ubuyobozi bukorera mu kirere biravuna cyane, uretse kuba telefone zaraje kubona Mudugudu byabaga ari ikibazo bigakubitiraho ko nta n’ibiro yagiraga, waramuzindukaga ugasanga atarabyuka, haba ari ku manywa ugasanga yigiriye mu mirimo ye bwite, kuri ubu rero nta kibazo nyuma yo kwiyubakira ibiro, uhaguruka uzi neza ko uwo munsi Mudugudu ahari.”
Ni mu gihe Nzeyimana Jean Baptiste wo muri uwo Mudugudu na we asanga kuba Mudugudu wabo afite ibiro akoreramo byarakemuye ibibazo byinshi.
Ati “uretse ko Mudugudu wacu adakunda agacupa, none ugira ngo Mudugudu w’ahandi wamusanga mu kabari na mugenzi we yinywera agacupa ukakamukuraho cyangwa se yaba akubashye ukagenda nta kandi umusigiye, ibi rero kuba hari Ibiro bya Mudugudu twe tuza kumureba tuzi ko ari mu kazi”.
Yakomeje agira ati “Ikindi hari n’ubwo Mudugudu umuzindukira ukaba umubangamiye igihe umusanze iwe umukura mu buriri, twishatsemo imbaraga z’amafaranga n’umuganda none ibiro byacu byatuvunnye amaguru kandi duhabwa serivise neza.”
Mbarubucyeye Edouard uyobora umudugudu wa Rugarama, yavuze ko bakusanyije amafaranga angana na Miliyoni 4.5, hakiyongeraho n’umuganda w’Abaturage kugerza Ibiro by’Umudugudu byuzuye.
Yagize ati “Twajyaga dukorera inama ku zuba, imvura yagwa ugasanga tubangamiye abandi baturage, nanjye byanteraga ipfunwe kugira ngo umuturage angereho saa kumi n’imwe rimwe na rimwe na njye aribwo mfashe agatotsi kubera ko tuba twaraye tureba uko irondo ryifashe, kuri ubu rero ubu isaha barayizi nibura saa tatu duhurira ku biro tugakora inama cyangwa se nkakira ibibazo by’abaturage.”
Yakomeje agira ati “Kugira ibiro kandi byatumye n’inyandiko z’Umudugudu zigira aho zibarizwa mu gihe Umukuru w’Umudugudu asimburwa, inyandiko n’amakuru y’umudugudu bikamusaba kongera gutangira bundi bushya”.
Gicumbi igizwe n’imirenge 21, utugari 109 n’imidigudu 630. Iki gikorwa cyo kwiyubakira ibiro by’umudugudu wa Rugarama byafashwe nk’Igikorwa cy’indashyikirwa nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza, Mbonyitwari Jean Marie Vianney.
Yavuze ko Abaturage ba Rugarama babaye urugero rwiza, bityo n’indi midugudu ikwiye kubigiraho mu rwego rwo kugira ngo bage babonera serivise nziza ku gihe.