issa
Saudi Arabia na Pakistan basinye amasezerano y’umutekano

Sep 18, 2025 - 07:34
 0

Saudi Arabia na Pakistan byasinye ku mugaragaro amasezerano y’ubutwererane mu by’umutekano n’amahoro kuri uyu wa Gatatu, mu rwego rwo kongera imbaraga n’ubufatanye ibi bihugu byombi byari bisanzwe bifitanye mu bijyanye n’umutekano n’ubuhahirane.

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025, ubwo amashusho ya televiziyo y’igihugu cya Pakistan yerekanaga Minisitiri w’Intebe wayo Shehbaz Sharif hamwe n’Igikomangoma cya Saudi Arabia Mohammed bin Salman basinya ayo masezerano.

Biravugwa ko aya masezerano aje mu gihe ibihugu byinshi byo muri Asia bikomeje gukaza ingamba mu kongera imbaraga mu by’umutekano, ndetse ibi bikaba bibaye nyuma y’igitero Israel yagabye kuri Qatar cyabaye ku cyumweru gishize, ubwo icyo gihe yagabaga ibitero by’indege i Doha byari bigamije kwica bamwe mu bayobozi ba Hamas bari mu biganiro byo gushaka amahoro.

Ni mu gihe kandi itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, rivuga ko umubano ibihugu byombi bifitanye nta wugomba kuwitambika cyangwa ngo ashake kuwusenya.

Ni mu magambo agira ati "Aya ni amasezerano agaragaza umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye muri gahunda yo kongera umutekano n’amahoro mu karere no ku isi, ni yo mpamvu nta wukwiye kuwivangamo cyangwa se ngo awusenye."

Shehbaz Sharif, Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko ayo masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi ahanini atari igisubizo cyihuse mu guhangana n’ibitero cyangwa se ibihugu bimwe na bimwe, ahubwo ko ari intambwe nziza ibihugu byombi biteye zo kongera imikoranire mu by’umutekano ku bihugu byombi.

Ubuyobozi bwa Saudi Arabia nubwo bukomeje kwiyegereza Pakistan, Shehbaz Sharif, Minisitiri w’Intebe wari uhagarariye icyo gihugu muri ayo masezerano, yavuze ko kongera umubano bafitanye n’ibihugu bidahagararira kuri Pakistan gusa kuko igihugu cy’u Buhinde nacyo bafitanye umubano mwiza ugamije kongera ubukungu n’umutekano ku bihugu byombi.

Yagize ati “Ubufatanye bwacu n’umubano ku bijyanye n’umutekano n’amahoro ntabwo bigarukira kuri Pakistan gusa, kuko dufitanye umubano mwiza n’u Buhinde kurusha uko byari mbere, kandi tuzakomeza kuwusigasira tugamije kongera umutekano n’ubukungu binyuze mu buhahirane bw’ibihugu byacu."

Yakomeje avuga ko intambwe Saudi Arabia na Pakistan bateye nk’ibihugu byombi ko ari iy’amasezerano y’ubwirinzi, bityo ko akubiyemo guteza imbere inzego zose za gisirikare n’iza Polisi kuri ibyo bihugu byombi.

Ni amasezerano kandi yari yitabiriwe na Field Marshal Asim Munir, Umugaba Mukuru w’ingabo za Pakistan, akaba n’umwe mu bayobozi bubashywe cyane muri icyo gihugu.

Sep 18, 2025 - 08:02