
Urubanza rwa Dr.Besigye rwongeye gusubikwa
Dr.Besigye areganwa na Captain Denis, Oola na Hajji Lutale. Aba bose bose bakaba batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Aba bose, Urukiko rwa Nakawa muri Uganda rwanzuye ko bakomeza gufungwa by’agateganyo, urubanza rwabo rukazaburanishwa ku ya 21 Gicurasi.
Bakurikiranyweho ibyaha birimo; iterabwoba, gushaka guhirika ubutegetsi no gukoresha intwaro hagati ya 2023 no mu Ugushyingo 2024.
Impamvu Ubushinjacyaha bwatanze ku isubika ry’uru rubanza, n’uko ngo abunganizi babo bitambitse nkana iperereza mu gihe abo bunganizi bo bagaragaza ko ibyifuzo byabo biri imbere y’Urukiko Rukuru, mu gihe hagitegerejwe icyemezo.
Besigye yafatiwe i Nairobi muri Kenya ku wa 16 Ugushyingo 2024, ubwo yari yagiye kwitabira imurikwa ry’igitabo cya mugenzi we, Martha Karua.
Yahise afungirwa muri gereza ya gisirikare biza guteza imvururu aho umuryango we wavugaga ko utabasha kumugeraho kandi batumva impamvu umusivile yafungirwa muri kasho za gisirikare.