Ubuhinde na Pakistan biri kwishishanya, bihagaze gute mu bya gisirikare?

Apr 30, 2025 - 19:38
 0

Mu minsi ishize nibwo humvikanye amakuru y'gitero cyagabwe ku bashyitsi b’Abahindu muri Kashmir, ku gice cy'u Buhinde, cyahitanye abagabo 26, bikomeza guteza umwuka mubi hagati y’u Buhinde na Pakistan.

Pakisitani nyuma yaje kuvuga ko amakuru y’ubutasi bwayo agaragaza ko u Buhinde bushobora kugaba igitero cya gisirikare kuri Pakistan. 

Reka turebere hamwe ishusho y'igisirikare n’intwaro kuri ibi bihugu byombi dukurikije imibare itangwa n’Ikigo cy’i London mu Bwongereza cyitwa International Institute for Strategic Studies.

ABASIRIKARE 

U Buhindi bufite abasirikare bagera kuri miliyoni 1.4 bakora igihe cyose: 1,237,000 mu ngabo zo ku butaka, 75,500 mu ngabo zo mu mazi, 149,900 bo ngabo zo mu kirere, ni 13,350 bo mu ngabo zo ku mwaro.

Pakistan yo ifite ingabo nke ugereranyije, zibarirwa mu 700,000, aho 560,000 ari abo mu ngabo zo ku butaka, 70,000 bo mu ngabo zo mu kirere, n'i 30,000 bo mu ngabo zo mu mazi.

IBIKORESHO BYA GISIRIKARE 

U Buhindi bufite ibikoresho by’intambara birimo ibitwaro bikomeye bingana n'i 9,743, Pakistan ikagira 4,619, u Buhinde kandi bufite intwaro zizwi nka 'Burende' nini zigera ku 3,740 naho Pakistan ikagira 2,537.

INDEGE Z'INTAMBARA 

U Buhinde bufite indege z’intambara 730 zishobora kurwana, mu gihe Pakistan ifite indege 452.

AMATO Y'INTAMBARA 

Ingabo zo mu mazi z’u Buhinde zifite ubwato bw’intambara 16 bugendera munsi y’amazi (submarines), 11 burinda (destroyers), 16 bugemurira amato manini, n’ubwato bubiri bugwaho indege (aircraft carriers), mu gihe Pakistan ifite amato agendera munsi y'amazi 8 na n'andi 10 agemurira andi mato.

INTWARO ZA KIRIMBUZI

 Buhinde bufite ibisasu bya kirimbuzi 172, naho Pakistan ikagira ibigera ku 170.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.