issa
Gen. Muhoozi yavuze ko ibaruwa yandikiwe na Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu ari ubucucu

May 15, 2025 - 18:36
 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yamaganye bikomeye itegeko ryatanzwe na Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu (UHRC) risaba ko arekura Edward Rogers Ssebufu uzwi cyane ku izina rya Eddie Mutwe, avuga ko ibaruwa bamwandikiye ari ubucucu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X (rwahoze ari Twitter) kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, Gen. Muhoozi, yahaye gasopo iyi Komisiyo ndetse avuga ko ategereje ko bazamusaba imbabazi.

Yagize ati " Niba aba bantu baha agaciro ubuzima twabahaye, ntibagakwiye na rimwe gutekereza kohereza ibaruwa y'ubucucu nk’iriya. Ubu ni ubwa mbere n'ubwanyuma. Ntegereje ko musaba imbabazi."

Ku wa 02 Gicurasi 2025, Umuyobozi w'iyi Komisiyo, Mariam Wangadya, yasohoye itegeko risaba Gen. Muhoozi n’Ingabo za Uganda (UPDF) kurekura Ssebufu(Eddie Mutwe) ako kanya, avuga ko Komisiyo yemeje ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Wangadya yamuburiraga ko kudakurikiza iryo tegeko bishobora gufatwa nko gusuzugura Komisiyo nk’uko biteganywa n’Itegeko nshinga, Ingingo ya 53(1)(d).

Iri tegeko ryasohowe nyuma y’uko Gen. Muhoozi yemeye ku mugaragaro ko afunze Ssebufu, umurinzi mukuru wa Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, uyobora ishyaka NUP. Mu magambo yavugishije benshi, Kainerugaba yavuze ko Eddie Mutwe "ari mu nzu ye yo mu nsi, ari kwiga ururimi rw’Ikirunyanakore."

Kugeza ubu, iyi Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda ntacyo iravuga ku magambo ya Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Gen. Muhoozi yavuze ko ibaruwa yandikiwe na Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu ari ubucucu

May 15, 2025 - 18:36
May 15, 2025 - 21:45