Uvira: Rwongeye kwambikana hagati ya FARDC na M23
Ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo aribo Wazalendo n’abandi bongeye kugaba ibitero kuri M23 mu bice bya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Actualitecd, itangaza ko izi mpande zombi zongeye guhangana mu gitondo cyo ku wa kane, tariki ya 1 Gicurasi, mu duce tubiri two mu mujyi wa Uvira. Amakuru aturuka muri ako gace, avuga ko imirwano yatangiye ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo i Kasenga mbere yo gukwira ku misozi ireba umujyi.
Perezida w'itsinda ry'urubyiruko rwa Uvira, Kiza Tiniko, yabwiye ACTUALITE.CD ati: "Saa kumi n'imwe za mu gitondo nibwo batangiriye i Kasenga, hanyuma mu misozi ireba Uvira niho twumvise amasasu."
Undi muturage waho yongeyeho ati: "Kuva ku mugoroba w'ejo twiboneye ko abasirikari ba FARDC boherejwe i Kakombe na Kasenga, ndetse no kuva muri iki gitondo, habayeho gukomeza kurasana."
Kuva M23 yafata umujyi wa Bukavu, Umujyi wa Uvira wabaye icyicaro cy’ibigo by’intara , bituma Wazalendo na FARDC bahakwirakwira ihashinga ibirindiro.
Imirwano ikomeje kuba mu gihe i Doha muri Qatar, haherutse kubera ibiganiro byahuje intumwa za Kinshasa n’iza AFC/M23 mu rwego rwo gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo, ari naho hakunze kubera intambara z'urudaca.


Kinyarwanda
English
Swahili









