issa
Ibya Element na 1:55AM bishobora kuzarangirira mu nkiko (Video)

May 1, 2025 - 15:22
 0

Nyuma y'uko benshi bakomeje kwibaza ku iherezo rya Element EleéeH muri 1:55 AM ndetse benshi bagasesengura ko amaherezo bazisanga imbere y'ubutabera, byatumye twegura amasezerano y'uyu musore ndetse n'ingingo z'amategeko zishobora kumugonga.

Ku ikubitiro wabanza kwibuka ko amasezerano ya Element EleéeH yashyizweho umukono ku wa 03 Mutarama 2023 akaba azarangira tariki nk'iyo mu 2026.

Ni amasezerano akubiyemo ingingo nyinshi, ariko iyatuma bajya mu nkiko ni iy'amafaranga uyu musore atahaye 1:55AM kandi yaragombaga kuyabaha ariko mu gihe koko byagaragara ko atayabahaye.

Ati byimeze bite; mu masezerano aba bombi basinyanye, bemeje ko EleéeH azajya akora indirimbo ziri hagati 7-10 mu kwezi agakora amasaha 8 ku munsi.

Basinye ko EleéeH indirimbo imwe ayikorera miliyoni imwe y'amanyarwanda kandi akaba ari we wivuganira n'umuhanzi igiciro akaba ari nawe bishyura amafaranga.

Amasezerano akomeza avuga ko mu mafaranga yakiriye ku ndirimbo imwe, agomba kwishyura 1:55 AM 60% we agasigarana ijanisha risigaye.

Basinye ko kandi buri tariki ya 15 ya buri kwezi EleéeH agomba gutanga raporo agaragaza amafaranga yinjije.

Amasezerano kandi atanga uburenga ku buyobozi bwa 1:55 AM kwinjira kuri konti zose za EleéeH hakarebwa amafaranga yose yinjije mu myaka itatu.

Reba ikiganiro cyose n'ubusesenguzi kuri iyi ngingo.

May 1, 2025 - 15:28