issa
Jose Chameleone ntarakira neza, Ubutegetsi bwa Nigeria buragera amajanja umuraperi Eedris Abdulkareem, Offset yanejejwe n'uko Cardi B ari mu mubano mushya:Avugwa mu myidagaduro

Apr 14, 2025 - 17:21
 0

Amakuru agarukwaho mu Isi y'imyidagaduro muri Afurika no muri Amerika

Umuhanzi wo muri Uganda Jose Chameleone ari mu byishimo nyuma yo kugaruka mu rugo i Kampala avuye muri Amerika kwivuza indwara ziterwa no kunywa inzoga cyane.

Ku wa 12 Mata 2025, nibwo uyu mugabo yageze muri Uganda ari kumwe n'umuvandimwe we Weasel Manizo wari umurwaje, aho yakiranwe ubwuzu.

Icyakora, nubwo yagarutse, yatangaje ko n'ubundi azajya ajya kwivuza muri Amerika kugira ngo akire neza.

Ku rundi ruhande, yanenze ihuriro ry'abahanzi riyoborwa na Eddy Kenzo abashinja ko batamubaye hafi mu gihe yari abakeneye mu burwayi bwe kandi ari umwe muri bo, akemeza ko kuba bataraje no kumwakira ubwo yagarukaga muri Uganda bamutengushye cyane.

Bebe Cool yatsinze Alex Muhangi mu rukiko

Umuhanzi Bebe Cool yamaze gutsinda umunyarwenya Alex Muhangi washyize amashusho y'ibihangano bye kuri You Tube ya Comedy Store nta burenganzira yamuhaye.

Ku wa 10 Mata 2025, urukiko rwanzuye ko Bebe Cool ahawe uburenganzira bwo kugenzura amafaranga yinjizwa n'iyi You Tube Channel ya Muhangi.

Tatuwaje yashyamiranyije Fireboy na Se

Umuhanzi wo muri Nigeria, Fireboy DML yahishuye ko kwishyiraho tatuwaje (Tattoo) ku mubiri we byazanye agatotsi mu mubano we na Se, ku buryo ari ikintu atazigera amubabarira.

Ibi yabitangaje mu kiganiro kinyura ku muyoboro wa YouTube witwa 'The 90s Baby Show', aho yavuze ko buri gihe iyo Papa we aje kumusura ahita yambara imyenda imupfutse umubiri wose kugira ngo tattoo zitagaragara bikaba byarakaza umubyeyi we.

Ubutegetsi bwa Nigeria buragera amajanja umuraperi Eedris Abdulkareem

Ikigo cy'Igihugu muri Nigeria gishinzwe itangazamakuru 'National Broadcast Commission (NBC)' cyahagaritse indirimbo "Tell Your Papa" y'umuraperi wo muri iki gihugu witwa Eedris Abdulkareem.

Iyi ndirimbo byanzuwe ko itazongera gukinwa kuri radiyo na Televiziyo ku mpamvu z'uko inenga imiyoborere ya Perezida Bola Tinubu.

Iyi ndirimbo yari imaze iminsi mike isohotse, yari imaze gukundwa na benshi, cyane ko yavugaga uburyo ubukungu bwa Nigeria bwarambaraye hasi ndetse n'umutekano mu gihugu ukaba ugerwa ku mashyi.

Offset yishimiye ko Cardi B ari mu mubano mushya

Umuraperi Offset ari kugarukwaho ku  imbuga nkoranyambaga nyuma y'amagambo yanditse atangaza ko yishimiye ko Cardi B ari mu mubano mushya.

Aya ni amagambo yatangaje nyuma y'uko Cardi B agaragaye mu mashusho ya live kuri Instagram ya Stefon Diggs icyamamare muri NFL, aho bari mu kabyiniro.

Iyo Live yahise irikoroza mu bafana bavuga ko nyuma y'uko Cardi B asabye gatanya Offset yahise abona undi mukunzi, ibyatumye Offset nawe ahita aza kuri iyo Live yandika ko yishimye kuba Cardi B ari mu mubano mushya.

Mu mpeshyi umwaka washize, nibwo Cardi B yashyikirije dosiye Urukiko asaba gutandukana na Offset amushinja kumuca inyuma, aho kugera ubu gatanya yabo itaratangwa.

Evelyn Mic yasabye ko imihanda muri Uganda yahabwa amazina y'abo mu muryango wa Mayanja

Evelyn Mic umunyamakuru wa Radio Dembe FM muri Uganda, yatangaje ko mu rwego guha icyubahiro umuryango wa Mayanja ufite abanyabigwi mu muziki wa Uganda, nka Jose Chameleone, Weasel Manizo, na Pallaso, bakitirirwa imihanda itatu muri Kampala.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Evelyn Mic yagaragaje uburyo ashimira uyu muryango w’aba bahanzi, ku ruhare rukomeye wagize mu iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro muri Uganda, agasaba ko bakitirirwa imihanda.

Apr 14, 2025 - 17:29