issa
Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  yasohoye indirimbo 'Turikumwe'

Apr 9, 2025 - 14:58
 0

Mushimiyimana Claire wavukiye i Kigali akaba asigaye atuye muri Amerika, yashyize hanze indirimbo ihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mushimiyimana Claire ubu ubarizwa muri USA muri Leta ya Taxas mu Mujyi wa Fort Worth, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yabaye afite imyaka ibiri (2). Avuka mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge aho bakunze kwita Mont.Kigali.

Mu kiganiro yahaye Ukweli Times, yavuze ko avuka mu muryango w'abantu 80 baje kwicwa. Ati "Jenoside yatwaye umuryango wanjye mugari barenga mirongo inani (80), harimo Papa wanjye, Musaza wanjye Mukuru, ba data wacu, ba shangazi,ba marume, ba mama wacu, ba sogokuru bo kwa papa no kwa mama."

Iyo tubabaze barenga mirongo Inani kubera ko abenshi barazimye. Nyuma ya Jenoside byari bibi cyane kuko amazu bari barasenye n'imitungo batwaye kongera kwiyubaka byaragoranye kuko twari dusigaye umukuru waruturimo yarafite imyaka icumi.

Mama twari dusigaranye yari yaragize ikibazo mu kuboko kubera icumu bari bamujombyemo,gusa Imana ntijyibura ukwibigenza ubuzima bwaje kuboneka turiga turarangiza mama FARG iramuvuza arakira,natwe turakura turahiga nkabandi biza gukunda.

Nkaba nshimira igihugu cyacu cyadutekerejeho kikishyurira imfubyi kikita no kubapfakazi,tukaba ubu turi mu mahoro, ndetse hakabaho gahunda yo gusaba imbabazi no kuzitanga ubu tukaba twese turi abanya Rwanda. Ubu turakataje mwiterambere kandi intero n'imwe yo kwibuka twiyubaka.

Claire nyuma yo gutangira urugendo rwo kwiyubaka bikaza no gukunda, yasohoye indirimbo y'ihumure yise 'Turikumwe' wakumva muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Reba indirimbo hano hasi.

Apr 9, 2025 - 17:41