
Papa wa Asake aramuvumira ku gahera
Umubyeyi w'umuhanzi wo muri Nigeria Asake, aratabaza abahisi n'abagenzi nyuma y'uko arwaye indwara ya 'Stroke' akabura amafaranga yo kwivuza n'umuhungu we akamutererana.
Mu mashusho akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, papa wa Asake witwa Fatai Odunsi, yumvikana avuga ko akeneye amafaranga yo kwivuza indwara ya stroke.
Ntabwo ari ibyo gusa kandi, kuko avuga ko umwana we Asake yamutereranye akanga kumufasha, kuko iyo amuhamagaye yanga kumwitaba.
Ati " Umunsi mwiza kuri mwese. Ninjye wabyaye umuhanzi Ahmed Asake. Inshuro ya nyuma mperuka guhuza amaso nawe ni muri Werurwe 2022 ubwo uburwayi bwange bwatangiraga."
Yunzemo ati " Nahamagaye Asake ariko ntabwo ajya anyitaba. Mumfashe ndabasabye kuko nkeneye ubufasha bwanyu."
Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza uko umuhanzi ukomeye nka Asake ujya guhatana muri Grammy Awards yakirengagiza kuvuza umubyeyi we kurinda ajya ku karubanda gutabaza umuhisi n'umugenzi.