issa
Sheila Gashumba arashaka barumuna be babiri ku mugore wa se

May 16, 2025 - 16:23
 0

Sheilah Gashumba yavuze ko atazigera yita umugore mushya wa se ‘Nyina'. Ahubwo avuga ko amushakaho barumuna be babiri.

Patience Mutoni Malaika, bivugwa ko afite imyaka igera kuri 26, ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, nibwo yasabwe na Frank Gashumba ubyara Sheila Gashumba.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise batangira kwibaza ku kinyuranyo cy’imyaka iri hagati y’uyu muryango mushya, bagaragaza ko Frank Gashumba, ufite imyaka 50, nyuma y’igihe kirekire, abonye urukundo ku mukobwa uri mu kigero cy'imyaka 20 y’amavuko.

Sheilah Gashumba nawe ntiyasigaye, kuko bamwe batangiye kumubaza ibibazo byinshi, barimo nk'uwamubajije niba azigera yita Patience Mutoni 'Nyina'.

Uyu mukobwa mu gusubiza yahise amusubiza aseka, avuga ko ibyo atabikora kuko nta mugore azigera yita nyina atari uwamubyaye gusa. Yongeyeho ko Patience umufashije yamubyarira barumuna be babiri.

Yagize ati "Ndagira ngo mbabwire ko ntazigera nita umugore wa Papa ‘Mama'. Icyo cyubahiro ni icy’umubyeyi wanyibarutse gusa, rero mwese mugomba gutuza. Ariko se! Malaika ndagushimiye! Mbabarira umpe barumuna banjye babiri."

Patience Mutoni Malaika ugiye gushyingiranwa na Frank Gashumba ari mu kigero kimwe n'umukobwa we 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Sheila Gashumba arashaka barumuna be babiri ku mugore wa se

May 16, 2025 - 16:23
May 16, 2025 - 16:35