Wizkid yanenze Leta ya Nigeria, Qing Madi yasezeye labe (Avugwa hanze)
Wizkid yerekanye filimi mbarankuru igaruka ku bwamamare bwe ahishura ko buri cyamamare cyo muri Afurika gikwiriye gufata iya mbere bakerekana inzira bacamo kugirango isi ibamenye
Ku wa Gatanu tariki 6 Kamena 2025 I New York aherekaniwe filime mbarankuru ku buzima bwa Wizkid yagarutse ku miyoborere yo muri Afurika ariko yitsa cyane ku gihugu cye aho yagaragaje ko kiyobowe nabi cyane.
Wizkid yifuje ko abahanzi bo muri Afurika bakwereka isi inzira y’inzitane banyuramo kugirango bamamare bityo byigishe abibwira ko Afurika ari nziza.
Qing Madi yasezeye label
Timaya yerekanye ko kumenyakana muri iyi minsi byoroshye
Umuhanzi Timaya yavuze ko muri iyi myaka ya murandasi kuba umuhanzi yakwamamara byoroshye ugereranyije no muri za 2000. Muri iriya myaka wasangaga hari abantu bafite ijambo ku buryo iyo babaga batabishaka utabacaga mu rihumye ngo wamamare nyamara ubu ukaba washyira hanze indirimbo yawe ikamamara byoroshye nta bantu kamara bakibaho.
Yanagarutse ku ndirimbo yigeze gukorana na Mr Flavour bagasanga bibeshye bashaka gusubira muri studio, umu-producer akabishyuza kabiri.Ibi rero asanga bihabanye n’ubu aho umuhanzi ashobora gukorera indirimbo mu rugo atavuye aho ari.


Kinyarwanda
English
Swahili









