Bruce Melodie yahawe igihembo mu bantu 100 bahize abandi
Umuhanzi Bruce Melodie uri kugerageza kwambutsa muzika nyarwanda I mahanga, yashimiwe na ‘100 Most Notable Peace Icons’ahabwa igihembo nk’umwe mu banyafurika 100 bari kuzana impinduka ku mugabane w’Afurika.
Mu ijoro ryo ku itariki 5 Nyakanga 2025 ibihembo byabereye muri Kigali Marriot Hotel bikaba bitegurwa n’abagize ikipe ngari ya
100 Most Notable Peace Icons Africa Champion Peace bo muri Nigeria bakaba bayobowe na Amb. Kingsley Amafibe, umwe mu bavuga rikijyana muri Nigeria mu bijyanye no kubungabunga amahoro, ubwanditsi bw’ibitabo no mu myidagaduro ya Nigeria.
Umuhango witabiriwe n’abari barahawe ubutumire, abiyandikishije mbere ariko kandi uwo muhango wari witabiriwe na nyakubahwa Dennis Idahosa, guverineri wungirije wa Leta ya Edo muri Nigeria.
Bruce Melodie agitwara igihembo muri abo banyabigwi 100 yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze ati”Nabigezeho! Iyi ntsinzi ni iy’Ibitangaza,ni iy’u Rwanda kandi ni iyanjye by’umwihariko”.
Ibi bihembo biherekeza inama nyunguranabitekerezo ku cyateza imbere umugabane w’Afurika ariko hanabaho umusangiro, imyiyereko y’abamurikamideri.
Umwaka wa 2026 itangwa ry’ibihembo rizabera muri Morocco nk’uko byatangajwe nyuma yo gutanga ibihembo ku bantu 100 bahize abandi muri Afurika.
Hari amazina manini mu muziki barimo Burna Boy utarabashije kwitabira icyo gikorwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









