Platini P ku ndirimbo 2009 (Video)
Umuhanzi umaze imyaka 16 ahagaze neza mu muziki wo mu Rwanda, Platini P wiyise’Baba’ yasobanuye ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo yitwa’2009’ ari inkuru mpamo z’ibyamuyeho kuva yinjiye mu muziki.
Ibi yabitangarije UKWELITIMES mu kiganiro kihariye aho yavuze ko rwose ibikubiye muri iriya ndirimbo ari inkuru mpamo z’ibyabaye. Ati”Erega buriya mu ndirimbo hajyamo bike, ibindi nzagenda mbishyira hanze buhoro buhoro. Biriya byose naririmbye byarabaye”.
Platini P ari mu myiteguro yo gushyira hanze album iriho indirimbo umunani yakoranye na Nel Ngabo bise’Vibranium’. Ni album yakozweho n’abarenga 20 barimo abatunganya imiziki bayishyizeho ibiganza; Element, Clement na Mamba. Ni album iyo uyimvishe usangaho indirimbo z’ingeri zose ku buryo abakunda kubyina, abakunda iz’imitoma, abakunda izigenda buhoro bose batekerejweho kandi bazisangamo.
REBA INDIRIMBO 2009


Kinyarwanda
English
Swahili









