Fik Fameica yahakanye ibyo gufashwa na Pallaso
Umuhanzi Fik Fameica wo muri Uganda, yahakanye ibyo kuba yarazamuwe na Pallaso mu muziki.
Shafiq Walukagga wamamaye mu muziki nka Fik Fameica akaba n'umuyobozi wa Fresh Gang Music, yahakanye ibyavuzwe na Pallaso ko ari we wamuhaye urubuga bikamufashije gutera imbere mu muziki we.
Mu kwezi gushize nibwo Pallaso yavuze ko ari we wagize uruhare mu guteza imbere no gufasha abahanzi nka Spice Diana, Fik Fameica, Grenade, na Jowy Landa, hamwe n’abandi benshi.
Yavuze ko abo bahanzi bakwiye kumushimira kuko yabonye impano zabo ubwo nta n'umwe wabitagaho, kandi akabatera inkunga ndetse akabafasha kuba ibyamamare.
Ariko Fik Fameica we, yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ibyo Pallaso avuga atari ukuri kuko yagiye yabaye icyamamare abikesha imbaraga ze bwite.
Yagize ati "Ni ubuhe bufasha avuga? Ni we waririmbye 'Pisto' cyangwa 'Mbegga Wa Baala'? Niba hari icyo yigeze amfasha mu muziki wanjye, ni ukumfana. Nta kindi kirenze ibyo(...)
Nakoraga ibyanjye isi yose ibireba. Ubwa mbere ninjiye muri studio, nahise nkora indirimbo yabaye ikimenyabose. None se ubwo bufasha avuga ni ubuhe? Ubwa mbere numvise ibyo yavuze, naratekereje nti 'ni amagambo yo ku muhanda atagira shinge na rugero.' Si ukuri."
Pallaso aherutse kwigamba ko ari we wagize uruhare mu iterambere ry'abahanzi bamwe muri Uganda


Kinyarwanda
English
Swahili









