Ric Hassani yateye umugongo akazi ko muri banki yerekeza mu muziki, uwinjiriye urugo rwa Eminem yakatiwe imyaka 30 muri gereza, Ruger yahinduye uko agaragara (Avugwa hanze)
Umuhanzi wo muri Nigeria, Ric Hassani yasobanuye ko yakoraga mu bigo by’imari’Bank’ yiyemeza kureka ako kazi afata inzira y’umuziki.
Yanasobanuye ko indirimbo ye ya mbere yamamaye bitewe n’uko yasakaye mu mashusho y’umwe mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga wari wayifashishije mu gutera ivi asaba uwo bazabana ko amubwira yego.
Igihembo yahawe muri icyo gitaramo cyarutaga kure umushahara yari asanzwe ahembwa buri kwezi kandi yarakoraga muri zimwe muri banki nini muri Nigeria.
Icyakora uyu muhanzi yahishuye ko mu ntangiriro ze byabanje kumugora kuko yazanye imiririmbire itandukanye n’iyari isanzwe ku isoko rya Afrobeats. Kuva mu 2016 Ric Hassani yabaye umwe mu bahanzi bafite ijwi ryiza’Vocalist’ mu muziki wa Nigeria.
Yahatanye mu bihembo bitandukanye birimo All Africa Music Awards,Headies Awards n’ibindi.
Detroit Free Press yanditse ko Matthew David Hughes w’imyaka 32 y’amavuko yakatiwe imyaka 30 ari muri gereza. Ni igihano yahawe n’urukiko ku itariki 17 Kamena 2025 nyuma y’uko ahamijwe icyaha cyo kwinjira mu rugo rwa Eminem mu myaka itandatu ishize.
Hari ikindi gihano yari yarahamijwe cy’imyaka irindwi n’amezi atandatu bitewe n’uko yari yarahamijwe icyaha cyo guteza ibibazo ubuzima bwa Eminem’Aggravated stalking’.
Urukiko rero ruteranyije ibyo bihano , igihano gito yahabwa ni igifungo cy’imyaka 18 noneho igifungo cy’imyaka myinshi yakora ni imyaka 37 n’amezi n’amezi atandatu muri gereza.
Muri Kanama 2024 David Matthew yinjiriye urugo rwa Eminem yiba igare, abacunga umutekano bamubonye ariruka arabasiga.
Emimen kandi yigeze kubwira urukiko ko mu 2020 uwo mugabo bigeze gucakirana iwe mu rugo noneho ahamagara polisi iramutabara ariko byasize ihungabana rikomeye ku buzima bw’uwo muraperi.
Fave mu myiteguro yo gushyira hanze album iriho Burna Boy
Umuhanzikazi Fave yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album umwaka utaha. Ni album izaba iriho amazina manini mu muziki wa Nigeria aho yavuze abarimo Burna Boy, Omah Lay,Lola Young na Baddo.
Uyu mukobwa abana muri label imwe na Burna Boy, bikaba byoroshya imikoranire yabo. Yavuze ko kugirango akorane indirimbo n’umuhanzi biterwa n’umubano bafitanye kugirango hatabaho amananiza. Ni album ya mbere azaba ashyize hanze.
Uyu mukobwa avuga ko abo bazakorana adashaka ko babiifata nk’impuhwe bamugiriye kuko agomba kubikorera akaba abikwiriye.
Umuraperi Olamide azajyanwa mu nkiko
Umukinnyi wa filimi witwa Yemi My Lover yarwambariye yiyemeza kurega Olamide wigeze gukoresha izina rye mu ndirimbo yo mu 2013. Olamide yakoresheje ‘Yemi My Lover’ mu ndirimbo ariko ntabwo yigeze yibuka nyiri izina ngo amuhe amafaranga make.
Kuri ubu uyu munyarwenya ntabwo yiteze korohera Olamide dore ko yagerageje inzira zose undi akamuca amazi.
Umuhanzi witwa Pasuma yabwiye Yemi My Lover ko bakwiriye kubikemura mu bwumvikana amuha nimero za telefoni ya Olamide. Yaramuhamagaye amuca amazi anamwandikira ubutumwa bugufi ariko byose nta musaruro byatanze ariyo mpamvu yiyemeje kumujyana mu nkiko.
Mr P yasangiye na Aliko Dangote bisiga rwaserera ku mbuga nkoranyambaga
Umuhanzi Peter Okoye wamamaye nka Mr P yasangiye amafunguro ya nijoro n’umukire Aliko Dangote bisiga sahinda mu myidagaduro yo muri Nigeria.
Nubwo yasangije abamukurikira ayo mashusho bari gusangira ntiyigeze avuga impamvu nyamukuru yatumye bahura. Mu minsi yashize kandi na Burna Boy yasangiye na Aliko Dangote mu bihe bya Ramadan. Si abo gusa kuko umukire witwa Femi Otedola yigeze kwakira Burna Boy na Wizkid barasangira.
Ruger yahinduye uko agaragara
Umuhanzi ufite indirimbo igezweho yakoranye na Tiwa Savage yitwa’Toma Toma’ kuri ubu ari mu biruhuko I Paris aho yiyogoshesheje akamaraho umusatsi akaba asigaye anambara amadarubindi abiri y’umukara aho kwamba ku jisho rimwe nk’uburyo yamamayeho.
Ruger wari usanzwe azwiho umusatsi muke kuri iyi nshuro yawumazeho asigarana uruhara rushashagirana.
Uyu ni umuvuno mushya abahanzi bashaka kubaka ibigwi bakunze gukoresha mu kugena uko basa imbere y’abafana ariko bikajyana n’ibihe bafite ibikorwa bashaka ko abantu barangarira.


Kinyarwanda
English
Swahili









