Kubera iki abakobwa bajugunyira abahanzi amasutiye ku rubyiniriro? - VIDEO
Mu ijoro ryo ku itariki 17 ryambukiranyije rigera ku itariki 18 Gicurasi 2025 umukobwa yakuyemo isutiye ayitera The Ben ku rubyiniro. Ni ibikorwa byarangiye mu 1960 bigenda bihererekanywa n'ibiragano bitandukanye. Si I Kampala gusa kuko no mu bindi bitaramo bikomeye hirya no hino ku isi, hashobora kubaho ibintu bitamenyerewe nk’uko biba bitekerezwa. Kimwe mu bintu bidasanzwe bikomeje kugaragara ni igikorwa cy’abakobwa cyangwa abagore bajugunya amasutiye (bras) ku rubyiniro ubwo barimo kwishimira ibitaramo by’abahanzi bakunzwe.
Ni ikimenyetso cy’Ubwisanzure no kwigaragaza
Abakobwa benshi babikora nk’uburyo bwo kugaragaza ko bishimiye uwo muhanzi cyangwa indirimbo ye, ndetse no kwerekana ko nta bwoba bafite bwo kwigaranzura imipaka y’imyitwarire isanzwe.
Amasutiye, nk’igice cy’imyenda y’ibanga, kuyajugunya ku karubanda bishobora kugaragaza ubwisanzure bw’umuntu, kwanga guhezwa n’imyitwarire isanzwe, cyangwa se kwigenga.
Ni uburyo bwo gushaka kwitabwaho n’umuhanzi
Hari abakobwa babikora mu rwego rwo gukurura amaso y’umuhanzi, kuko azi ko ibyo bikorwa bidakunze kubaho.
Hari n’ababikora bashaka gutuma uwo muhanzi amubona, cyangwa se ngo bigaragaze nk’abakunzi b’indahemuka be.
Ni umuco wagiye ukura muri muzika
Uyu muco watangiye kera mu bitaramo bya Rock&Roll na pop. Abafana bajyaga bajugunya ibintu bitandukanye birimo indabo, impapuro zanditseho ubutumwa, n’imyenda y’imbere. Uyu munsi rero ku bakobwa kujugunya amasutiye ku rubyiniriro byabaye ikirango cy’ihariye cy’abakobwa bishimiye igitaramo ku buryo bukomeye.
Kwishyira hejuru no gushaka kugirana umushyikirano n'ibyamamare
Hari abagore babikora nk’uburyo bwo gushaka kugirana umushyikirano n’ibyamamare. Niba umukobwa ajugunye isutiye ku rubyiniro, maze umuhanzi agaseka, ibyo bishimisha umukobwa, kuko rimwe na rimwe hari igihe avuga izina ry'uwo mukobwa ukajugunye, icyo gihe aba ari intsinzi kuri uwo mufana.
Ariko kandi hari n'abakobwa babikora bashaka ko umuhanzi amuhamagara akaza bakabyinana. Inyandiko z'abahanga zirenga ibibonwa n'amaso zigahishura ko uwo mukobwa aba yakunze cyane umuhanzi ku buryo amusabye ko baryamana atatekereza kabiri.
Hari ababikora mu buryo bwo kugaragaza ubwigenge bw'umugore
Hari n’ababikora mu rwego rwo gutanga ubutumwa bufite ubusobanuro bwa politiki n’imibereho: Urugero, “nta muntu ugomba kumbwira uko nambara, cyangwa niba ngomba kwambara isutiye.” Rimwe na rimwe hari ababikora bashaka kugaragaza ko umugore afite uburenganzira bwo gufata ibyemezo ku mubiri we nta gahato ashyizweho na rubanda.
Bisobanuye iki mu muziki?
Ibi bikorwa byakomeje kuba igice cy’uburyo abafana bagaragaza urukundo bafitiye umuhanzi ndetse n'umuziki muri rusange mu gihe cy’igitaramo.
Ku rundi ruhande, bishobora no kwibazwaho n’abarebera ibintu mu ndorerwamo y’umuco gakondo cyangwa y’umuco nyarwanda, aho kugaragaza imyenda y’imbere ku karubanda bitafatwa nk’ibidasanzwe.
Iki ni ikibazo cy’imyumvire. Bamwe babifata nk’uburyo bwo kwishima, abandi bakabyita uburangare cyangwa gusuzugura. Ibyo byose bigaragaza uburyo igitaramo gishobora kuba ntikivugweho rumwe mu bijyanye n'umuco, ariko nanone bikaba n’ubwisanzure bwo kwerekana amarangamutima.
Umwanzuro
Kujugunya amasutiye ku rubyiniro si igikorwa gisanzwe mu muco nyarwanda, ariko ni igice cy’umuco wa muzika mpuzamahanga, aho ubwisanzure, amarangamutima bigenda birushaho kwigaragaza mu bitaramo bitandukanye.


Kinyarwanda
English
Swahili









