
Burna Boy yakoreye amateka i Paris
Umuhanzi wo muri Nigeria Burna Boy, yakoze amateka yo kuzuza stade de France iri Paris mu Bufaransa, aho abarenga ibihumbi 80 bakubise bakuzura.
Iki ni igitaramo cyabaye ku wa 18 Mata 2025, aho abafana ibihumbi 80,698 bakubise muri Stade De France, dore ko amatike yari yashize rugikubita.
Burna Boy akaba yarafashinjwe ku rubyiniro n'abandi bahanzi barimo Nissi na Fireboy DML aho bose bahaye ibyishimo abafana bagataha banyuzwe ndetse n'abakurikiye iki gitaramo kuri interineti bakanyurwa.
Burna Boy kandi, yatunguranye ku rubyiniro azamura umuhanzi Shallipopi, baririmbana indirimbo “Laho”.
Yaje kuzana abandi bahanzi ku rubyiniro barimo Joé Dwèt Filé baririmbana indirimbo “4KampeII”, yazamuye kandi Dadju, ndetse n'umwongereza Dave baririmbana indirimbo ‘Location’.
Igitaramo cyo muri Stade De France uretse kuba cyarongeye kubakira izina Burna Boy, ariko cyongeye no kuzamura ubuhangange bw'umuziki wa Nigeria n'injyana ya Afrobeats muri rusange.
Burna Boy yakoreye amateka muri stade de France