issa
Abanyamujyi barebye filime 'The Bridge of Christmas '

Dec 25, 2025 - 11:49
 0

Abaturage bo mu mujyi wa Kigali binjiye mu ijoro rya Noheri bareba filime yitwa 'The Brigde of Christmas ' yateguwe na Zacu Entertainment. 

Mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza 2025 abanyamujyi bateraniye mu masangano 'Rond Point 'ya Kigali Convention Center bareba filime ishingiye ku nkuru ya Samanta, umukobwa ufite ibikomere by'urukundo.

Uyu Samantha uba hanze y'u Rwanda ataha mu biruhuko bya Noheri agahura na Amani. 

Batangira urukundo bahujwe n'ibyo biruhuko bya Noheri, ari naho havuye izina rya Filime. 

Umujyi wa Kigali wateguye uruhererekane rw'ibitaramo bizafasha abanyamujyi kwizihiza iminsi mikuru. Ku wa 27 Ukuboza 2025 hazabera Gen-Z Comedy Show.

Ku wa 28 Ukuboza 2025 hazabera Igisope Exeperience. Bizasozwa na 'The Last Night 'cya Kevin Kade azizihirizamo imyaka itanu (5) amaze mu muziki. Icyo gitaramo kizaba ku wa 31 Ukuboza 2025. 

Umuvugizi w'umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya yabwiye Televiziyo Rwanda ko mu mbuga za Kigali Convention Center hazabera ibirori by'iminsi 10 by'uruhererekane.

Dec 25, 2025 - 12:16