Inama za Bien Aime ku mikoranire n'umugore we
Bien Aime uri mu bahanzi bakunzwe mu karere yasangije abandi bahanzi ibyiza byo gukorana n'umugore mu kazi ka muzika.
Umuhanzi wo muri Kenya uri kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga Bien Aime yagiriye inama abahanzi bagenzi be ko uwagira amahirwe yakorana n'umugore we kuko buri gihe akuba hafi.
Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku wa 17 Ukwakira 2025 mu mujyi wa Kigali, Bien Aime Baraza yabajijwe icyo avuga ku kuba agirwa inama n'umugore mu bijyanye n'imiziki.
Yagize ati"90% y'ubucuruzi bwateye imbere ku isi buriya bigirwamo uruhare n'abagore. Uwagira umugisha yaba ari gukorana n'umugore"
Bien Aime yavuze ko abahanzi baba mu bintu byinshi bivangavanze ku buryo umugore we ajya amukebura kandi mu kazi nta mikino abizanamo.
Yasobanuye ko bibaye byiza umugore ,umukunzi w'umuhanzi abaye afite ubumenyi mu kugenzura ibikorwa by'umuziki biba byiza kurusha gukorana n'undi muntu wo ku ruhande.


Kinyarwanda
English
Swahili









