Ava Peace yavuze ko yifuza kubyara abana bagera ku icumi
Umuhanzikazi Ava Peace uri mu bagezweho mu muziki wa Uganda, yavuze ko yifuza kugira umuryango mugari ku buryo yabyara abana batari munsi y'abatandatu.
Peace Namugonza, amazina nyakuri ya Ava Peace avuga ko nta gahunda afite yo kugira umuryango muto w'abana bake nk'uko bamwe basigaye bibigenza muri iyi minsi. Yavuze ko yifuza kubyara abana mu gihe kizaza nibura bagera ku icumi.
Uretse umuziki we uri kugenda utera imbere umunsi ku munsi, Ava Peace ni umuntu ukunda n'umuryango we ibyo agaragariza mu rukundo yereka abavandimwe be kenshi mu bikorwa bye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko akunda abana cyane, gusa ko ubu atari bwo agiye kubyara kuko ubu ari kwita ku muziki cyane.
Gusa akomeza avuga ko igihe azafata umwanzuro wo kubyara, yifuza kubyara abana bari hagati y'abatandatu n'icumi.
Yagize ati "Nibyo koko nkunda abana cyane, ndabakunda kandi nteganya kuzabyara abari hagati y'abatandatu n'icumi.
Ava Peace yifuza kubyara abana bagera ku icumi


Kinyarwanda
English
Swahili









