Dutembere Kimisagara mu ndiri y'Indaya yiswe Isi ya Cyenda
Akagari ka Kimisagara gaherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Kerere ka Nyarugenge,Umujyi wa Kigali.
Muri aka kagari gakunze kugaragaramo udushya dutandukanye duterwa n'inzoga zitujuje ubuziranenge harimo agace kiswe ku Isi ya cyenda bitewe n'ubusambanyi buhakorerwa n'inzererezi n'abajura bahagaragara.
Hateye ukwaho yewe si na kure cyane kuko ku muntu uteze moto avuye rwagati mu Mujyi wa Kigali mu minota 10 aba ahageze.
Abazi aka gace bemeza ko kiswe mu isi ya Cyenda bitewe n'ubusambanyi bukabije buhakorerwa.
Aka gace ntigasanzwe kuko kanagaragaramo abana b'abakobwa bari munsi y'imyaka 18 bajya kukicururizamo yewe n'urujya n'uruza rw'abagabo n'abasore baba bagiye kuhakira abo basambana.
Kimwe mu bitangaza benshi mu bahazi n'uburyo ufite amafaranga 1500 n'ibihumbi 2 cyangwa se icyo kunywa (icupa) atabura indaya bakorana imibonano mpuzabitsina.
Uwera(izina ryahinduwe) yabwiye Ukwelitimes ko amaze imyaka 5 yicururiza muri aka gace ndetse adashobora kugacikamo bitewe n'icyashara cyinshi agakuramo.
Yagize ati "Niyo wampa iki sinacika aha, ku munsi sinjya mbura ibihumbi 10 nibikaho nananyweye agacupa."
Yakomeje agira ati "
Aha ntiwabura abagabo na batanu ku munsi kandi iyo byagenze neza cyane nko muri weekend n'umunani urababona ikindi amacumbi y'aha arahendutse kuko 'ibihumbi 3 araboneka cyangwa ibihumbi 2."
Uwase Claudine,nawe n'umugore ubyaye kabiri utunzwe no kwicuruza,wemeza ko aka gace kaberamo udushya twinshi cyane.
Ati "Aha habera udushya twinshi ni nayo mpamvu bahise ku Isi ya Cyenda bitewe kuko n'iyo umuntu yakwishyuye umuhera aho ashatse hose yaba muhagaze mu tuyira icyo upfa n'uko aba yakwishyuye ayawe."
Yakomeje avuga ko impamvu bahise mu Isi ya Cyenda binaterwa n'uko indaya zihategera zidahenda kuko hari n'izicururiza ubuntu iyo baziguriye inzoga.
Byiringiro Emmanuel,we avuga ko inzego z'ubuyobozi zagakwiye guca indaya muri aka gace kubera ko zigisha abana bahavukira ingeso mbi.
Yagize ati " Hababaje abana bahavuka, ubuse ubuse wakurira mu buraya nk'ubu ukagira uburere cyangwa ukazavamo umuntu muzima koko?"
Ukwelitimes yagerageje guhamagara ubuyobozi bw'Umurenge wa Kimisagara kugira ngo buyibwire icyo buri gukora kugira ngo uburaya bucike muri aka gace ariko ntibwagira icyo bubivugaho.
Hari abana batujuje imyaka 18 baza kwicururiza mu Isi ya Cyenda
Ni agace kagaragaramo abakora uburaya benshi
Thamimu Hakizimana


Kinyarwanda
English
Swahili









