issa
Muri CHUB arenga miliyari 12 Frw yaguzwe imashini zifashishwa mu buvuzi

Feb 9, 2026 - 08:53
 0

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), bwatangaje ko bwakiriye imashini eshatu zifite agaciro ka miliyari zisaga 12 Frw zitezweho kongera serivisi zahabwaga abagana ibi bitaro.

Ibi ni ibyagarutsweho ku wa 8 Gashyantare 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abarwayi muri ibi bitaro, hareberwa hamwe icyakorwa ngo umurwayi aruhesho kwitabwaho neza biruseho.

Izi mashini , zitezweho kuzakuraho ingendo z’abarwayi bajyaga i Kigali no kujya gushakayo serivisi zitandukanye.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa CHUB, Dr. Ngarambe Christian, yavuze ko ibi bitaro byabonye imashini yifashishwa mu gupima indwara z’imbere mu mubiri w’umuntu, izwi nka MRI.

Yagaragaje ko bateye intambwe mu buvuzi bwa kanseri hanazanwa imashini zo gusuzuma iyi ndwara ndetse byitezweho kubagabanya ingendo abarwayi babiganaga bakoraga bajya mu Bitaro bya Butaro mu Karere ka Burera.

Yagize ati ‘‘Mu korohereza abarwayi, ubu serivisi zirimo izo guca muri ‘scanneur’, iz’ubuvuzi bwa kanseri, n’izindi zituma abarwayi boherezwa ku bindi bitaro bya kure zabegereye, turashimira ubuyobozi bwacu, kuko bizongera ubwiza bwa serivisi yatangwaga.”

Yakomeje agira ati “Abarwayi batuganaga bazagabanya ingendo zijya i Kigali cyane, kuko hejuru ya 75% by’abo twoherezaga hanze y’ibitaro byacu babaga bagiye gukoresha ibizamini bya MRI. Twizeye ko tugiye kugabanya izi ngendo rero, kandi ni byiza ku barwayi.”

Umugabo witwa Nzabihimana Alphonse wo mu Karere ka Nyamagabe, yavuze ko yari afite uburwayi bwo mu nda mu mara, yari yarivuje mu 2022 ntakire, agashima ko yaje muri CHUB, yasuzumwa n’ibi byuma bishya byaje, bagahita babona indwara, akavurwa atanagombye kubagwa, none ubu akaba yiteguye gutaha vuba, bidasabye ko arinda kujya kuvurirwa kure.

Ati ‘‘Turashima Leta y’u Rwanda yatworoheje ubuzima, ikongera n’ikoranabuhanga. Kera wararembaga nkatwe abakene bikagusaba kujya kwivuza mu mahanga cyangwa i Kigali muri CHUK bikatugora, ariko ubu byaroroshye, no mu Ntara yacu y’Amajyepfo byarahageze, ubuvuzi burahari kandi burakomeye.’’

Ibi bikoresho byatwaye asaga miliyari 12 Frw, bikababa byitezweho kuzamura serivisi inoze muri ibi bitaro bisanzwe byita ku barwayi basaga miliyoni enye bo mu Ntara y’Amajyepfo n’igice kinini cy’Intara y’Iburengerazuba, aho nibura abarwayi ibihumbi 40 bagana ibi bitaro mu kwezi kumwe.