Rwamagana: Abasenateri babwiwe bimwe mu bibazo bidindiza imikorere y’amavuriro y’ibanze azwi nka Poste de Sante
Abasenateri basuye Uturere twa Rwamagana na Kayonza kuri uyu wa Gatanu gagaragarijwe ko amavuriro y’ibanze (Poste de sante) mu Karere ka Rwamagana, kutabonera imiti ku gihe no n’abakozibamwe banga kujya gukorera mu bice by’icyaro biri muri bimwe mu bibazo bidindiza imikorere y’aya mavuriro.
Kugabanya imfu n’ubukana bw’indwara zatindaga kuvurwa ndetse no gutanga imirimo kuri ba rwiyemezamirimo, ni bimwe mu byo abaturage b’Akarere ka Rwamagana bishimira nk’umusaruro watanzwe n’amavuriro y’ibanze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ariko bugaragaza ko muri aya mavuriro hakiri ibibazo birimo inyubako zishaje, izidafite amazi n’amashanyarazi n’izititabirwa cyane kubera ko ziherereye ahadatuwe cyane.
Visi Perezida wa Sena, Alvera Mukabaramba yavuze ko ibibazo biri mu mavuriro y’ibanze birimo kugenda bikemuka n’ubwo hari ibikenewe gukorerwa ubuvugizi ku nzego zisumbuye.
Kugeza ubu mu Karere ka Rwamagana hari amavuriro y’ibanze 36 muri yo 29 akaba acungwa na ba rwiyemezamirimo.


Kinyarwanda
English
Swahili









