Ngoma: Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana yabijeje kuzamura urwego rw’ibitaro bya kibungo
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko Ibitaro bya Kibungo, bigiye kuzamurirwa urwego kandi bikaba igicumbi cy’ubuvuzi mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yabivuze ubwo yasuraga ibi bitaro byo ku rwego rwa 2 byigisha bya Kibungo, aho yasanze bifite abaganga 4 b’inzobere n’abaganga rusange 18 abaforomo 135 n’ababyaza 29.
Ibitaro bya Kibungo bikorana n’ibigo nderabuzima 17 byo hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Ngoma.
Minisitiri Dr Nsanzimana yeretswe imbogamizi ziri muri ibi bitaro zirimo abaganga badahagije, zimwe mu nyubako zidahagije, izindi zishaje no kutagira igikoni cyifashishwa n’ababigana.
Yavuze ko kuzamura urwego rwabyo bizajyana no gukemura ibyo bibazo byose, kongera serivisi, abaganga n’ibikoresho byo mu rwego rwo hejuru.


Kinyarwanda
English
Swahili









