Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yakiriye intumwa za GX Foundation baganira ku bufatanye mu by'ubuzima
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa 15 Mutarama 2026, yakiriye itsinda ry’intumwa ziyobowe na Leung Chun-Ying, Umuyobozi Mukuru wa GX Foundation, umuryango w’ubugiraneza ufite icyicaro i Hong Kong, wibanda ku gutanga ubufasha mu by’ubuvuzi n’ubuzima rusange ku rwego mpuzamahanga.
Mu biganiro byabahuje, impande zombi zagarutse ku mahirwe y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, harebwa uko GX Foundation yafasha mu gushimangira serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane mu gukumira indwara zishobora kwirindwa no kongera ubushobozi bw’inzego z’ubuzima.
GX Foundation ni umuryango washinzwe mu mwaka wa 2018, ugamije gutanga ubufasha mu by’ubuvuzi n’ubuzima rusange mu bice bikennye ku isi. Ufatanya n’ibihugu n’ibigo by’ubuzima mu guhangana n’ibibazo birimo ubuhumyi buterwa n’indwara z’amaso nka cataract, kurwanya indwara ziterwa n’udukoko, guteza imbere isuku n’isukura, ndetse no kunoza uburyo bwo guhangana n’ibibazo byihutirwa byugarije ubuzima.
Uyu muryango kandi wibanda ku kubaka ubushobozi bw’abakozi b’inzego z’ubuzima, binyuze mu mahugurwa, ubufatanye mpuzamahanga, gusangira ubumenyi n’ubunararibonye n’abaturage, ndetse no gukorana bya hafi na guverinoma n’ibigo by’ubuvuzi.
Kugeza ubu, GX Foundation ikorera mu bice bitandukanye by’isi birimo Aziya, Afurika, Amerika yo hagati n’ibirwa bya Pasifika, aho ifite ibikorwa mu bihugu nka Senegal, Mauritania, Djibouti, Cambodia, Laos, Honduras, Fiji na Vanuatu.
Ibiganiro byabereye ku Biro bya Minisitiri w’Intebe bigaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza gufatanya n’imiryango mpuzamahanga mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage no kugera ku ntego z’iterambere rirambye.


Kinyarwanda
English
Swahili









