issa
A$AP Rocky yahishuye ko Mama we ariwe wamutegetse gukundana na Rihanna

Jan 15, 2026 - 15:37
 0

Umuhanzi A$AP Rocky ukomeye mu njyana ya Rap ku isi, yahishuye ko Mama we yahoze yifuza ko abana n'umuhanzikazi Rihanna kuva kera.

A$AP Rocky yavuze ko ubwo yari mu rukundo nundi mukobwa, Mama we yamusabye kumukatira hanyuma akigira mu rukundo na Rihanna.

Mu kiganiro na The New York Time, uyu muhanzi yavuze ko icyo gihe yari inshuti isanzwe na Rihanna, gusa ariko iby'inkundo ntabwo bahise babijyamo kuko uyu muhanzi yari yitaye cyane ku gukora umuziki we, ikindi Kandi na Rihanna ntabwo yari yiteguye kubaka urugo.

Rocky yagize ati " Rihanna twari inshuti bisanzwe, twanaryamanye inshuro nyinshi, ariko Mama we yajyaga ambwira ati " ndabizi uwo mukobwa muri gukundana uramukunda, ariko ndifuza ko ukundana na Rihanna".

"Mama nahoraga mubwira ko Rihanna ari inshuti yange bisanzwe, ariko we agahora ambwira ko ariwe unkwiriye ngomba kugira umugore akambyarira abana".

A$AP Rocky avuga ko ubwo yateraga intambwe akumva icyo Mama we yamubwiye cyo gutereta Rihanna, ibintu byabaye nk'ibyikora ndetse nta nubwo yigeze amugora kuko byabaye nko gusanga uwamushakaga, birangira binjiye mu munyenga w'urukundo rwavugishije abantu benshi ku isi.

Mbere ho gato ya Rihanna mu mwaka wa 2016, A$AP Rocky yakundanye na Kendall Jenner ariko umubano wabo uza kurangira mu mwaka wa 2017.