Diamond ashaka gutura muri Ghana, Annie yagize icyo avuga nyuma yo gutandukana na 2Baba, Lady Gaga yarezwe: Avugwa mu myidagaduro

Mar 26, 2025 - 15:24
 0

Amakuru y'imyidagaduro agezweho muri Afurika no mu Burengerazuba bw'Isi.

Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz, aratangaza ko yifuza kujya gutura muri Ghana, aho yemeza ko ari ahantu heza.

Mu kiganiro yagiranye na Adom TV, yavuze ko Ghana ari igihugu kiza ku buryo bimukundiye yahagira urugo.

Ni nyuma y'uko ku wa 22 Werurwe 2025 yari muri Ghana mu birori by'umuherwe waho Richard Nii-Armah Quaye wari wagize isabukuru y'amavuko atumira Diamond kugira ngo azasusurutse abashyitsi.

Diamond yanatangaje ko yifuza gukorana indirimbo n'abahanzi bo muri Ghana, cyane ko yemeza ko ari abahanga.

Impamvu abahanzi bo muri Nigeria badakorera ibitaramo iwabo

Nigeria ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bifite umuziki uri kurundi rwego, dore ko n'abahanzi babo ari bo begukana ibihembo byo ku ruhando mpuzamahanga.

Nyamara rero, benshi mu bahanzi bo muri iki gihugu, bakunze gukorera ibitaramo byinshi hanze kuruta iwabo, aho benshi mu baturage ba Nigeria babona aba bahanzi inshuro nkeya zishoboka.

Ikinyamakuru Vanguard cyo muri Nigeria cyerekanye zimwe mu mpamvu zibitera zirimo kuba mu mahanga ariho babaha amafaranga menshi, imitegurire myiza y'ibitaramo no kuba baba bashaka abafana ku ruhando mpuzamahanga.

Harimo kandi ko abahanzi bo muri Nigeria baba bifuza  icyubahiro, kuba  baba bifuza ibikorwaremezo bigezweho, ikindi gikomeye ni uko muri Nigeria nta mutekano uhagije uba uhari.

Annie Mcualay yagize icyo avuga nyuma yo gutandukana na 2Baba

Annie Mcualay wahoze ari umugore wa 2Baba ariko bakaza gutandukana mu minsi ishize muri gatanya yateje saga, yagize icyo avuga nyuma y'ibyo bihe bigoye yaciyemo.

Uyu mugore yatangaje ko kuba yaratandukanye na 2Baba ari ibintu byamushavuje cyane, dore ko nyuma y'uko batandukanye yagiye no mu bitaro.

Icyakora yavuze ko ubu yatangiye kumera neza aho yemeje ko byamusabye kongera gutangira bundi bushya ubuzima, gusa ko ubu icyo ashyize imbere ari ukwiyitaho no kwita ku mwana wabo.

Ku rundi ruhande, umuhanzikazi Ritah Dancehall aratangaza ko nubwo abagabo batinya kumuterata bumva ko ari umukobwa utagira amarangamutima, ariko atariko bimeze kuko ari umukobwa nk'abandi bose.

Ritah Dancehall  w'imyaka 37 kuri ubu, avuga ko kenshi abagabo bamutinya bavuga ko yabakubita, ariko rwose ngo ni umukobwa woroshye nk'abandi.

Icyakora akavuga ko kuba bamutinya, ari byiza kuri we kuko byamurinze babagabo bataba bafite gahunda ku bakobwa.

Lady Gaga yajyanywe mu nkiko

Umuhanzikazi Lady Gaga yarezwe na kampanyi yitwa "Lost International" imushinja gukoresha ikirango cyayo "Mayhem" kuri album ye nshya n'ibindi biyamamaza, nta burenganzira yabiherewe.

Iyi kampanyi ivuga ko yatunguwe no kubona Lady Gaga yarasohoye album yitwa "Mayhem" akomeza no kuyamamaza akoresheje n'ibirimo imipira, uburyo yakoresheje "Mayhem" bisa n'uko iyabo ikoreshwamo.

Bakomeje basobanura ko babonye uburenganzira ku kirango "Mayhem " mu mwaka wa 2015. Bagerageje kumwegera n'ikipe ye barabibereka ariko bavunira ibiti mu matwi, none bahisemo gutanga ikirego.

Lady Gaga yasohoye iyo album "Mayhem" ku wa 07Werurwe 2025. Ni imwe muri album zikunzwe, ikaba iri mu z'imbere muri album 200 zikunzwe cyane cyane muri Amerika.

Davido yahishuye ko yari ifite studio iwabo mu rugo se atabizi

Umuhanzi Davido yavuze ko akiba mu rugo kwa papa we, papa we atarazi ko afite studio itunganya indirimbo mu nzu.

Avuga ko impamvu se atabimenyaga, ari uko inzu yabo yari nini ifite ibyumba birenga 20 ku buryo atari kubigeramo byose ngo amenye n'ibikorerwamo.

Papa wa Davido ni umwe mu baherwe bo muri Nigeria, ariko akaba atarashakaga ko umuhungu we aba umuhanzi ibyatumaga abimuhisha.

Travis Scott ashaka gutera ikirenge mu cya Chris Brown muri Afurika y'Epfo

Nyuma yuko Chris Brown yujuje FNB Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu  barenga ibihumbi 94 mu bitaramo yahakoreye iminsi ibiri, Travis Scott nawe yiyemeje kubikora.

Kuri ubu Travis Scott yamaze gutangaza ko ibitaramo bye bizenguruka Isi yise "Circus Maximus Tour" hari ibyo azakorera muri FNB Stadium iri i Johannesburg muri Afurika y'Epfo.

Ni amakuru Travis Scott yatanze abinyujije kuri Instagram ye, aho yasobanuye neza ko kimwe mu bitaramo bya tour ye azabikorera muri Afurika y'Epfo tariki 11 Ukwakira 2025.

Mar 26, 2025 - 15:34

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.