
Madederi yasezeranye imbere y’amategeko na Rugamba Faustin wakanyujijeho muri ruhago
Dusenge Clenia uzwi nka Madederi muri Sinema nyarwanda yasezeranye imbere y’amategeko na Rugamba Majabo Faustin [Côte Fort].
Dusenge Clenia na Rugamba Majabo Faustin basezeraniye imbere y’amategeko mu Karere ka Rwamagana, mu muhango wabanje kugirwa ibanga.
Madederi n'umukunzi we Rugamba Faustin bamaze igihe bakundana, gusa urukundo rwabo rwasakaye cyane ubwo Rugamba yahaga Madederi impano y'imodoka mu 2023.
Rugamba Majabo Faustin wamamaye nka Côte Fort, yakiniye amakipe y'umupira w'amaguru atandukanye mu Rwanda, arimo Zebra FC, Interforce, Musanze FC ndetse n'amwe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuri ubu Rugamba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari naho yasezereye ku gukina ruhago nk’uwabigize umwuga, agakomereza mu yindi mirimo.
Madederi asanzwe ari umubyeyi w'umwana umwe yabyaranye na Ngiruwonsanga Innocent batandukanye nyuma yo kwemeranya kuri gatanya yabayeho mu bwumvikane.
Madederi na Rugamba urukundo rwabo si rushya