
Meya wa Paris yasabye Polisi guhagarika igitaramo cya Maître Gims
Nyuma y'igihe abantu basaba ko igitaramo cy'umuhanzi wo muri DRC Maître Gims yateguye ku munsi wo gutangira icyunamo mu Rwanda gihagarara, byarangiye ubuyobozi bw'Umujyi wa Paris busabye ko gihagarara.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Paris mu Bufaransa basabye Polisi bwasabye Polisi guhagarika igitaramo cy'umuhanzi wo muri Congo-Kinshasa Maître Gims.
Ni igitaramo gitegerejwe tariki ya 7 Mata 2025 muri Accor Arena mu Bufaransa, aho cyahawe inyito yo gukusanya inkunga igenerwa abana bababaye bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyamara rero, iki gitaramo kibonwa na benshi nk'inzira yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kuko tariki ya 07 Mata ari umunsi wo gutangira icyunamo.
Mu ntangiriro z'uku kwezi, nibwo Abanyarwanda batuye mu Bufaransa bahagurutse bavuga ko iki gitaramo ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda basaba ko cyahagarara.
Basabaga Leta y'u Bufaransa kutemera iki gitaramo, cyane ko nayo yemeye ko tariki ya 07 Mata ari umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.