Juma Jux n'umugore we batangaje itariki y'ibirori bisoza ubukwe bwabo

Apr 5, 2025 - 15:17
 0

Umuhanzi wo muri Tanzania Juma Jux n'umugore we Priscilla Ojo batangaje itariki y'ibirori bisoza ubukwe bwabo buzabera i Lagos.

Juma Jux n'umugore we Priscilla Ojo batangaje ko ibirori byo gusoza ubukwe bwabo bizaba tariki 17 Mata 2025 bibere  i Lagos muri Nigeria.

Muri ubu bukwe hazaberamo gusaba no gukwa ndetse n'indi mihango ikorwa n'Abanya-Nigeria.

Ni mu gihe ubukwe bwa mbere byabereye muri Tanzania muri Gashyantare 2025.

Aba bombi batangaje itariki y'ubukwe bwabo, mu gihe Juma Jux yaherukaga gutangaza ko afite amatsiko y'ubukwe bwe kuko yemezaga ko akunda cyane umuco wa Nigeria by'umwihariko imihango ikorwa mu bukwe.

Ni mu gihe kandi yatangaje ko abantu be bo muri Afurika y'Iburasirazuba bazaba bari mu bukwe bwe aho yemeje ko na Diamond Platnumz azaba ahari.

Apr 5, 2025 - 15:30

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.