issa
Ikipe ya Rayon Sports iguye i Rubavu ihita igurana umwanya wa APR FC

Apr 5, 2025 - 17:17
 0

Kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Mata 2025, hakomeje imikino y'umunsi wa 23 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports inganya na Marine FC ibitego 2-2.

Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports ifite imbaraga nyinshi ariko ubona ikipe ya Marine FC irimo gukina hari icyo yizeye cyane ndetse iza gutangira yitwara neza.

Ikipe ya Marine FC yaje kubona igitego nyuma y'uburyo ikipe ya Rayon Sports yari imaze guhusha bukomeye ariko Nkundimana Fabio aza kubakosora ku ishoti rikomeye cyane yatereye inyuma y'urubuga rw'umuzamu, Khadime Ndiaye ntiyagira icyo akora.

Ikipe ya Rayon Sports yaje gukomeza kwataka izamu rya Marine FC kuko ku munota wa 22, yaje kuhusha uburyo bukomeye binyuze kuri rutahizamu Prince Elenga Kanga wazamukanye umupira ariko abakinnyi ba Marine FC baratabara, umupira ushyirwa muri Koroneri ariko itewe ntiyagira ikivamo.

Ikipe ya Rayon Sports yaje gutsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 30 gitsinzwe na Prince Elenga Kanga Junior ku ishoti rikomeye cyane umuzamu wa Marine FC ntiyamenya aho umupira uciye.

Uyu mukinnyi yatsinze igitego nyuma y'iminota ikipe ya Rayon Sports irimo kwataka cyane ndetse ubona ko isaha n'isaha iraza kubona igitego cyo kwishyura icyo Marine FC yari yatsinze hakiri kare cyane. Igice cya mbere kirangira ikipe zinganyije igitego 1-1.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya Marine FC ibona igitego cya Kabiri gitsinzwe na Rugirayabo Hassan nyuma y'amakosa akomeye cyane y'umuzamu w'ikipe ya Rayon Sports, Khadime Ndiaye wasohotse nabi agahita atsindwa igitego kibabaje ku bakunzi b'iyi kipe.

Ku munota wa 68, ikipe ya Rayon Sports yaje kubona igitego cyo kwishyura cya Kabiri gitsinzwe na Yousou Diagne ku mutwe ufite imbaraga nyinshi cyane yateye umuzamu wa Marine FC ntiyagira icyo akora.

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Marine FC, warangiye ikipe ya Rayon Sports itakaje amanota 2 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 ndetse ihita ijya ku mwanya wa Kabiri nyuma y'igihe kinini ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Ikipe ya APR FC ku urundi ruhande nayo yatsinze ikipe ya Bugesera FC igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa 10 bituma itahana amanota 3 ifata umwanya wa mbere by'agateganyo.

Ikipe ya APR FC nyuma yo kubona amanota 3, yahise yicara ku mwanya wa mbere n'amanota 48 naho ikipe ya Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa Kabiri n'amanota 47.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373