issa
Inzozi zanjye ni ukubona u Rwanda rukina Igikombe cya Afurika! Umutoza wa APR FC ahangayikiye Amavubi

Feb 18, 2026 - 10:04
 0

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatagaje ko afite inzozi zo kubona ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ikina igikombe cy’Afurika ariko kandi avuga ko niba hifuzwa ko umupira utera imbere hagomba gushakwa n’ibikorwaremezo bijyana nawo.

Ibi uyu mutoza wa APR FC yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze ku wa Kabiri tariki 17 Gashyantare 2026, nyuma y’umukino iyi kipe yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro.

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yagarutse kuri byinshi bijyanye n’imyitwarire y’abakinnyi be kuri uyu mukino utari woroshye ariko kandi agaruka ku myiteguro y’umukino azakina na Police FC kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026.  

Uyu mutoza yatangaje ko uyu mukino uzaba utoroshye ariko nta gitutu uzamutera kuko nubwo atabasha kuwutsinda akanganya hagati ya Police FC na APR FC hagumamo amanota 4 y’ikinyuranyo.

Yagize ati “ Inshingano z’umutoza ni ukwita ku bakinnyi. Mfite abakinnyi 20 bafite ubuhanga bw’imikinire kandi bafite imyitwarire myiza. Ejo twinjiye mu mwiherero kugira ngo turuhuke neza, hanyuma tuzahitamo abazakina na Police FC. Ni ‘derby’ kandi ni umukino ukomeye. Tubarusha amanota 4. Tuzagerageza gutsinda, ariko n’iyo twanganya tuzakomeza kuba imbere yabo n’amanota 4. Nta gitutu dufite. Sinavuga uburyo tuzakina cyangwa abazakina, ni ibanga ryacu.”

Uyu munya-Marocco utoza ikipe ya APR FC, yagarutse ku bibuga bikinirwa hano mu Rwanda bifite ibibuga by’ubwatsi bw’ubukorano bigorana cyane ndetse bigira ingaruka ku bakinnyi ariko kandi atangaza ko yifuza kubona u Rwanda rukina igikombe cy’Afurika ariko ibyo bizagerwaho n’ibikorwaremezo bimeze neza.

Yagize ati “ Yego. Gukina kenshi ku kibuga cy’ibyatsi by’ubukorano, bigira ingaruka mbi ku mugongo, ku mavi no ku ngingo z’umubiri. Si kimwe n’ikibuga cy’ibyatsi bisanzwe. Nkunda iki gihugu kandi nifuriza iterambere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Inzozi zanjye ni ukubona u Rwanda rukina Igikombe cya Afurika. Ariko shampiyona ikinirwa cyane ku bibuga by’ubwatsi bw’ubukorano, kandi iyo tujya hanze dukina ku byatsi bisanzwe. Ibyo bitera ikibazo cyo kumenyera. Nidushaka iterambere nyaryo, tugomba kunoza ibikorwaremezo.”

Abderrahim Taleb yagarutse ku muzamu Ishimwe Pierre umaze icyumweru kirenga arimo gukorera imyitozo mu Intare FC aho uyu mutoza avuga ko aragaruka mu myitozo muri iki cyumweru kandi azagaruka ameze neza kuko bamukurikiranaga buri munsi.

Yagize ati “ Namuhaye icyumweru cyo kuruhuka. Azagaruka muri iki cyumweru. Iyo umukinnyi akoze amakosa menshi, agatangira kwibasirwa, atangira kwishidikanyaho. Iyo icyizere kigabanutse, amakosa ariyongera. Nanjye nigeze kuba umukinnyi, ndabizi. Twaganiriye twenyine hamwe n’umutoza w’abanyezamu. Twamuhaye amashusho y’imikino ye kugira ngo yisuzume, cyane cyane ku ruhande rw’imitekerereze. Mu by’ukuri nta kibazo cya tekinike afite, ikibazo ni icy’icyizere.”

Yakomeje agira ati “ Nta kibazo cy’umuryango cyangwa ikindi afite. Yari akeneye kuruhuka no gutekereza. Ndi umutoza ariko ndi n’umurezi kandi nk’umubyeyi kuri bo. Ari gukorana n’umutoza we ku giti cye kandi tumukurikirana buri munsi. Azagaruka afite imbaraga nshya n’icyizere cyisumbuye.”

Ikipe ya APR FC yateye intambwe ya mbere igera muri 1/4 nyuma yo kwitwara neza mu mukino ubanza wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro imbere ya Kiyovu Sports. Iyi kipe kandi iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’Agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 38.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373