Ibyishimo Aba-Rayon baburiye kuri APR FC bashobora kubibonera kuri Al Hilal SC
Mu gihe abakunzi ba Rayon Sports bari mu gahinda ko kubura igikombe banyagiwe na APR FC, Perezida w’ikipe, Murenzi Abdallah, yatangaje ko bagiye kugerageza ibyishimo bikaboneka guhera kuri Al Hilal Omdurman.
Ku wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, nibwo habaye umukino wahuje APR FC na Rayon Sports wa Super Cup. Ni umukino warangiye ikipe ya APR FC ari yo yegukanye igikombe itsinze Rayon Sports ibitego 4-1.
Byari amarira n’agahinda gakomeye ku bakunzi ba Rayon Sports bijyanye nuko bumvaga baraza gutsinda uyu mukino bakegukana igikombe.
Ku wa mbere tariki 12 Mutarama 2026, mu kiganiro umuyobozi wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yagiranye na Rayon Sports TV, yasabye abakunzi b’iyi kipe kwihangana kuko bagerageje buri kimwe ariko kuba abakinnyi batari bamenyeranye ari kimwe mu byatumye batsindwa ariko abatoza bagiye kubikoraho bizagenda biza.
Uyu muyobozi kandi yatangaje ko muri iyi wikendi ku mukino bafitanye na Al Hilal SC biteguye kuzagerageza guha ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports ndetse no mu mikino iri imbere.
Yagize ati “ Mfite icyizere ko umukino dufite muri Wikendi tuzitwara neza. Tuzakina n’ikipe ikomeye ariko natwe turakomeye, tuzagerageza turebe ko ibyishimo aba-Rayon bataboye ku mukino na APR FC babibona ku mukino dufite muri iyi wikendi no mu yindi mikino izakurikira.”
Mu gihe benshi bazi ko uyu mukino uzahuza Rayon Sports na Al Hilal SC uzabera kuri Sitade Amahoro, ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje ibiganiro na Rwanda Premier League kugira ngo wimurirwe kuri Kigali Pele Stadium kuko babona ari ho bizaborohera mu buryo bw’amafaranga.
Yagize ati “ Turi mu biganiro na Rwanda Premier League, turebe ko uyu mukino wari kuri Sitade Amahoro, twasabye ko wajya kuri Kigali Pele Stadium kugira ngo bidufashe kuko gucunga iriya sitade n’abafana baba bacye, dushobora kutagira umusaruro nk’uwo kuri Pele Stadium. Urebye ibitangwa muri Sitade amahoro, biba biri hejuru cyane ugereranyije n’ibyinjiye bitandukanye no kuri Kigali Pele Stadium.”
Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa 9 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 24. Irabura imikino itatu kugira ngo isoze imikino ibanza ya shampiyona. Muri iyi mikino harimo uwo izakina na Al Hilal SC, Mukura VS ndetse n’umukino izakina na Al Merrikh SC.
Murenzi Abdallah afite cyizere cyo kwitwara neza imbere ya Al Hilal Omdurman


Kinyarwanda
English
Swahili









