APR FC yasabye abafana kudaha agaciro ibikwirakwizwa n’ababifitemo izindi nyungu

Mar 14, 2025 - 08:28
 1

Ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC, yasabye abafana bayo kudaha agaciro ibirimo kuyivugwamo kuko yemeza ko ababikwirakwiza babifitemo izindi nyungu.

Ku wa kane tariki 13 werurwe 2025, ikipe ya APR FC yashyize hanze itangazo rinyomoza amakuru yari amaze iminsi avugwa muri iyi kipe.

Mu itangazo APR FC yashyize hanze, yavuze ko ibirimo kuvugwa ko abakinnyi ndetse n’abakozi bayo bamaze igihe badahembwa atari byo kuko APR FC ni ikipe yubahiriza amasezerano y’abakozi bayo.

Yagize ati “ Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza ibiri gukwirakwizwa mu itangazamakuru bivugwa ko itarahemba abakinnyi n’abakozi bayo. APR FC ni ikipe yubahiriza amasezerano ayari yo yose kandi ihembera ku gihe.”

APR FC muri uku kumenyesha abakunzi bayo, yabasabye ko bareka gucibwa intege n’ibihuha birimo gukwirakwizwa n’ababifitemo izindi nyungu.

Yagize ati “ Abakunzi n’abafana bayo barasabwa kudacibwa intege n’ibihuha biba byahimbwe kandi bigakwirakwizwa n’ababifitemo izindi nyungu zitagamije ineza mu ikipe y’ingabo z’igihugu.”

Ikipe ya APR FC ikomeje urugamba rwo gushaka ibikombe 2 uyu mwaka kuko iracyari mu gikombe cy’amahoro ndetse iri no ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda.

Ibi byose bije mbere y’umukino ikipe ya APR FC ifitanye na Gasogi United kuri uyu wa gatanu tariki 14 Werurwe 2025, umukino urabera kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya saa Moya z’ijoro.

APR FC yanyomoje ibirimo kuyivugwamo

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

APR FC yasabye abafana kudaha agaciro ibikwirakwizwa n’ababifitemo izindi nyungu

Mar 14, 2025 - 08:28
Mar 14, 2025 - 08:34

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.