
Niyibizi Ramadhan yasubije Muhire Kevin wavuze ko muri APR FC adakina bihagije
Niyibizi Ramadhan yasubije Muhire Kevin watangaje ko uyu mukinnyi ari umukinnyi usanzwe kuko muri APR FC atabona umwanya wo kubanza mu kibuga.
Ku munsi wejo hashize tariki 11 Werurwe 2025, nibwo Muhire Kevin yagiranye ikiganiro n'Inyarwanda, atangaza ko ibyo Niyibizi Ramadhan yatangaje mbere yo gukina 'Derby' bitari bikwiye kuko ari umukinnyi usanzwe.
Kuwa Gatatu tariki 5 Werurwe 2025, nibwo Niyibizi Ramadhan mu Kiganiro n'itangazamakuru yatangaje ko ikipe ya APR FC kudatsinda Rayon Sports byaba ari igihombo kuri bo kuko Rayon Sports bari hejuru yayo.
Muhire Kevin mu Kiganiro yakoze nyuma y'umukino Rayon Sports yatsinzemo Gorilla FC mu gikombe cy'Amahoro igitego 1-0, yanze kugira icyo atangaza ku magambo Niyibizi Ramadhan yavuze ahubwo avuga kuri Niyomugabo Claude wari wavuze ko bazatsinda Rayon Sports bakarara ku mwanya wa mbere.
Muhire Kevin icyo gihe yavuze ko ibyo Niyomugabo Claude atekereza atazabigeraho ndetse ni nako byagenze umukino wakinwe tariki 9 Weruwe 2025, urangira ikipe zinganyije 0-0.
Mu Kiganiro Muhire Kevin yaraye akoze yaje gukomoza nanone ku magambo ya Niyibizi Ramadhan avuga ko uyu mukinnyi ari we ufite igihombo kuko niwe udakina.
Yagize ati " Kuba Ramadhan yavuga ko kudatsinda Rayon Sports ari igihombo, ahubwo igihombo kiri kuri we kuko ntabwo abona umwanya wo kubanza mu kibuga muri APR FC."
Nyuma yo kuvuga ibi kwa Muhire Kevin, yaje gusubizwa na Niyibizi Ramadhan mu Kiganiro yagiranye na Radio/TV10, avuga ko ari umukinnyi ukina usibye kuri iyi Derby iheruka ariko yari asanzwe akina ndetse no muri uyu mukino ufatwa nk'ukomeye mu Rwanda yanatsinze igitego kandi Muhire Kevin adaheruka kubikora.
Yagize ati " Ibyo avuga ntabwo twemeranya. Ni igihombo kuba tutaratsinze Rayon Sports kuri uriya mukino kuko nitwe twari dufite amahirwe. Kuvuga ko ntabanzamo muri APR FC, sibyo, n'ikimenyimenyi umukino ubanza narawukinnye mba n'umukinnyi mwiza.
Umukino wa Derby mu mwaka ushize natsinze igitego. kuba uri umukinnyi mwiza utari watsinda igitego muri Derby cyangwa nta kintu gihambaye urakora mu mukino twakinanye, ubwo ushingira kuki uvuga ko uri umukinnyi ukomeye? Biriya ni ugusuzugura abantu, ahubwo azabireke ntabwo ari byiza."
Intambara y'amagambo nyuma ya Derby yahuje ikipe ya Rayon Sports na APR FC, ikomeje gufata indi ntera bitewe n'agapingane kariho kugeza ubu hagati y'aya makipe yombi.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda n'amanota 43 naho ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa Kabiri n'amanota 41.
Niyibizi Ramadhan ukinira ikipe ya APR FC yabwiye Muhire Kevin ko ibyo yavuze atari byiza