Amagaju FC yinjije Milliyoni zirenga 200 kuri Kiza Useni Seraphin
Rutahizamu Kiza Useni Seraphin, yerekeje muri STK 1914 Samorin.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 12 Kanama 2025, nibwo STK Samorin yatangaje ko yasinyishije rutahizamu wa Amagaju FC Useni Kiza Seraphin, imyaka 2 nyuma yo kwigaragaje cyane mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Amakuru dufite avuga ko uyu musore asigiye Amagaju FC amafaranga arenga Milliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu musore akimara gutangazwa na STK Samorin ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Slovakia, yatangaje ko igihe yari ategereje kigeze ndetse ko ari inzozi ze zibaye impamo.
Yagize ati “ Umwanya twari dutegereje wageze! Ibi ni inzozi zanjye zitangiye kuba impamo. Ikipe nshya, intego nshya, impinduka nshya. Ngiye gukora cyane kurushaho, tuzahurire ku gasongero k’intsinzi.”
Shampiyona ya Slovakia yatangiye tariki 9 Nyakanga 2025. STK 1914 Samorin kimwe n’andi makipe akina shampiyona y’iki gihugu, amaze gukina imikino 3 ya shampiyona Saison 2025-2026. STK Samorin iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rw’agateganyo, imaze gutsinda umukino umwe, itsindwa 2.


Kinyarwanda
English
Swahili









