issa
Ayo mafaranga arahari! Abarimo Mvukiyehe Juvenal bafashe umwenda wa Kiyovu Sports nk’ikintu cyoroshye cyane

Jul 9, 2025 - 11:16
 1

Abakunzi ba Kiyovu Sports barimo Mvukiyehe Juvenal bafashe umwenda iyi kipe ifite nk'ikintu cyoroshye cyane.

Kiyovu Sports bivugwa ko ifitiye abakozi bayo imishahara y’amezi 3 ndetse ni kimwe mu byatumye hatumizwa inama idasanzwe.

Tariki 11 Nyakanga 2025, nibwo inama idasanzwe ya Kiyovu Sports izaba ndetse iyi nama yatumiwemo abashoramari, abakunzi ndetse n’abayoboye iyi kipe barimo Mvukiyehe Juvenal.

Iyi nama ya Kiyovu Sports intego yayo n’ukurebera hamwe ikipe ya Kiyovu Sports uko umwaka ushize wagenze ariko hagashakwa amafaranga yo kwishyura abareze iyi kipe muri FIFA.

Ibi twabitangarijwe n’umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed, mu kiganiro yagiranye na UKWELITIMES kuri uyu wa kabiri tariki 8 Nyakanga 2025.

Yagize ati “ Intego y’inama ni ukurebera hamwe uko umwaka ushize wagenze, ariko hakenewe amafaranga yo kugira ngo tubashe kwishyura abatureze bigatuma FIFA idufatira ibihano. Nta handi amafaranga azava ni mu bakunzi ba Kiyovu Sports kandi barayafite.”

Hemed yanatubwiye kandi ko Juvenal, Thierry uri muri Australia n’abandi, bavuze ko amafaranga Kiyovu Sports irimo kwishyuzwa ari macye bayatanga.

Yagize ati “ Juvenal na Thierry hamwe n’abandi bakunzi ba Kiyovu Sports, batubwiye ko amafaranga ahari, ahubwo tubashyire ahantu hamwe bakicara bagashyiraho kompanyi bagashora baziko ejo cyangwa ejo bundi bungutse basubirana ayo batanze.”

Hemed yanze kwemera ko Juvenal ashakwa muri Kiyovu Sports nk’umuvugizi w’iyi kipe ariko avuga ko inzego muri iyi kipe zituzuye cyane ko yifuza kugarura Kompanyi izajya icunga ikipe.

Yagize ati “ Kiyovu Sports ifite ubuyobozi ariko imyanya ntabwo yuzuye muri komite. Juvenal yasabaga ko hasubiraho Kompanyi izajya icunga ikipe ari nacyo kintu cyatumye dutekereza imbaraga z’umuyovu aho ari hose ko zikenewe kuko ikipe impanutse kubera ibihano abakinnyi bose twakinishije baturega.”

Amakuru twamenye n’uko ubu butumire bwatanzwe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahawe abantu barenga 85 bakunda iyi kipe.

Mvukiyehe Juvenal yadutangarije ko ikipe ya Kiyovu Sports bibaye ngombwa ko bamuhereza kuyobora iyi kipe yabikora ariko ntabwo byakunda mu gihe baguma mu murongo wo kuba umuryango udaharanira inyungu.

Mvukiyehe Juvenal wayoboye Kiyovu Sports 

Minani Hemed umuvugizi wa Kiyovu Sports 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ayo mafaranga arahari! Abarimo Mvukiyehe Juvenal bafashe umwenda wa Kiyovu Sports nk’ikintu cyoroshye cyane

Jul 9, 2025 - 11:16
Jul 9, 2025 - 11:31