issa
Abakinnyi batatu bashya ba Rayon Sports nibo bamaze kubona ibyangombwa bibemerera gukina

Jan 8, 2026 - 12:46
 0

Ikipe ya Rayon Sports yaboneye abakinnyi batatu bashya ibyangombwa bibemerera gukina umukino wa Super Cup ndetse n’imikino ya Shampiyona.

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi irenga itatu ikora imyitozo yitegura umukino wa Super Cup ndetse inategura abakinnyi bashya iheruka gutangaza ko yasinyishije.

Iyi kipe ya Rayon Sports nyuma yaho ku itariki 3 hafunguwe isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, yahise itangira gushaka ibyangombwa byaba bakinnyi ariko ntabwo bose barabibona. Amakuru ahari avuga ko abarimo Faustin Likau Kitoko, Ramazani Tshimanga ndetse na Aziz Ben Dao bamaze kubibona.

Abakinnyi bagitegereje kubona ibyangombwa barimo Bienvenu Joachim Vigninou, Kwizera Olivier ndetse na Yannick Bangala Litombo. Ubuyobozi bwa Rayon Sports burimo gukora ibishoboka byose kugira ngo aba bakinnyi nabo babibone mu buryo bwa vuba.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka uburyo yatandukana n’abakinnyi kandi ibona batazakenerwa cyane muri iyi mikino yo kwishyura, ku ikubitiro yatandukanye na Harerimana Abdoulaziz uzwi nka Rivaldo wahise anasinyira imyaka ibiri ikipe ya Kiyovu Sports.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, iyi kipe irakina na APR FC mu mukino wa Super Cup uzabera kuri Sitade Amahoro guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

ImageAziz Ben Dao yabonye ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports

ImageFaustin Likau Kitoko yabonye ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports

Ramazani Tshimanga yabonye ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abakinnyi batatu bashya ba Rayon Sports nibo bamaze kubona ibyangombwa bibemerera gukina

Jan 8, 2026 - 12:46
Jan 8, 2026 - 12:57