issa
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball igiye gukina na Gabon 

Jan 8, 2026 - 11:32
 0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball, igiye gukina umukino wa Gishuti na Gabon

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Mutarama 2026, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball iraza gukina umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu ya Gabon mu buryo bwo kwitegura igikombe cy’Afurika.

Ni umukino urabera kuri Petit Stade Amahoro guhera ku isaha ya saa Moya z’ijoro.

Hashize iminsi ine umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Hafedh Zouabi atangaje abakinnyi 15 azakuramo abo azakoresha mu gikombe cy’Afurika kibura iminsi 13 kugira ngo gitangire.

Mu buryo bwo kwitegura iki gikombe cy’Afurika, ubuyobozi bwa Federasiyo bukomeje gukoresha ibishoboka byose kugira ngo irebe ko hari icyo aba basore b’u Rwanda bazakora.

Iki gikombe cy’Afurika kizatangira tariki 21 kugeza 31 Mutarama 2026. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball, iri mu itsinda rya mbere aho iri kumwe na Zambia, Algeria ndetse na Nigeria. Ni mu gihe Gabon iri mu itsinda B, iri kumwe na Misiri, Angola ndetse na Uganda.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Handball yatangiye imyiteguro y'igikombe cy'Afurika 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball igiye gukina na Gabon 

Jan 8, 2026 - 11:32
Jan 8, 2026 - 11:36