Abayoboraga Rayon Sports bakuweho hashyirwaho abandi bashya
Ikipe ya Rayon Sports yashyizeho abayobozi bashya bayobowe na Murenzi Abdallah abarimo Twagirayezu Thadee na Paul Muvunyi bakurwaho burundu.
Ku wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, nibwo habaye inama yahuje urwego rw'igihugu rushinzwe imiyoborere hano mu Rwanda (RGB), ndetse n'abayobozi bamwe bayoboye ndetse n'abayoboraga Rayon Sports.
Ni inama bivugwa ko yabereye ku biro bya RGB, iza gufatirwamo umwanzuro wo gusesa Komite nyobozi yari iriho iyobowe na Twagirayezu Thadee, ndetse n'abayoboraga inama y'Ubutegetsi ya Rayon Sports.
Mu ibaruwa ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara mu ijoro ryacyeye, yatangaje ko hashyizweho Komite nshya iyobowe na Murenzi Abdallah izakora mu gihe cy'Amezi atatu ari imbere mu gihe harimo gutegurwa amatekego azagenga iyi kipe.
Abagize iyi Komite nyobozi nshya y'agateganyo, harimo Murenzi Abdallah wagizwe umuyobozi, Musabyimana Jean Baptiste, Gakwaya Olivier, Madam Akayezu Josee ndetse na Me Nubumwe Jean Bosco.
Ubu buyobozi bushya bwa Rayon Sports byemejwe ko buratangira inshingano zabwo guhera ku itariki 25 Ugushyingo 2025, igihe iyi nama yarangiriye. Biteganyijwe ko mu mezi atatu ari imbere, hazaba hamaze gutunganwa amategeko azagenga umuryango wa Rayon Sports hagahita hatorwa Komite nyobozi nshya.
Ibi bibaye nyuma y'imyitwarire mibi y'ikipe ya Rayon Sports aho iyi kipe yaherukaga gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0. Ariko kandi iyi kipe yaherukaga kandi gutsindwa na APR FC ibitego 3-0. Rayon Sports ihagaze ku mwanya wa 4 n'amanota 13 ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona.


Kinyarwanda
English
Swahili









