Uwatumye Lionel Messi akinira ikipe y'igihugu ya Argentina yitabye Imana
Uwari umuyobozi muri Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri Argentine (AFA), Omar Souto, yitabye Imana ku myaka 73.
Omar Souto, ni umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu gutuma Lionel Messi ahitamo gukinira Argentine aho gukinira ikipe y'igihugu ya Espagne yakurikiyemo ndetse anubakiramo amateka akomeye.
Uyu mugabo yari amaze imyaka irenga 30 akora muri Federasiyo ya AFA, kandi mu kwezi gushize yari yahawe icyubahiro gikomeye mu birori byo gutanga ibihembo.
Bivugwa ko Souto ari we muntu wa mbere wabashije kuvugana na Messi, wari ukiri umusore akina muri Barcelona ku bijyanye no kuba yakinira ikipe y'igihugu ya Argentine yavukiyemo nubwo atahakuriye.
Rutahizamu wakiniye FC Barcelona na PSG, Lionel Messi, yahaye Souto ubutumwa bw’akababaro nyuma y’inkuru y’urupfu rwe.
Messi yafashe ifoto ye n'uyu mugabo ubwo bari kumwe bafite igikombe cy’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar 2022, amushimira ko ari we muntu watumye Federasiyo ya Argentine imenya ko ahari ndetse ko atazigera amwibagirwa.
Yagize ati " Wahoraga uhari kandi uri umuntu wambereye inzira kugira ngo AFA imenyeko ndiho. Uri umuntu mwiza cyane, utazibagirana kuri twe twagize amahirwe yo kuba mu ikipe y’igihugu, ntituzigera tukwibagirwa. Omar, ruhukira mu mahoro."
Omar Souto yitabye Imana ku cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025. Uyu mugabo niwe watumye Lionel Messi ahamagarwa bwa mbere mu ikipe y'igihugu ya Argentine muri 2003.


Kinyarwanda
English
Swahili









