
Munyakazi Sadate yihanganishije abakunzi ba Rayon Sports abibutsa ihame ryabo
Munyakazi Sadate wayoboye ikipe ya Rayon Sports, yagize ibyo atangaza nyuma yo gutwarwa igikombe cy’Amahoro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 5 Gicurasi 2025, Munyakazi Sadate abinyujije ku mbuga nkoranyamba ze yatangaje ko bakunzi ba Rayon Sports badakwiye gucika intege ahubwo ari cyo gihe cyo kuba inyuma y’ubuyobozi.
Yagize ati “ Umugoroba w’ejo wabaye mubi kuri twese, ndabizi neza intsinzwi irababaza kandi igatera ibibazo ariko ndagirango mbabwire ko ubu ari bwo GIKUNDIRO idushaka kandi idukeneye kurusha ibindi bintu byose.
Mureke dushyire ku ruhande ibidutanya twunge ubumwe turwane kugera kuwa nyuma.”
Munyakazi Sadate yibukije abakunzi ba Rayon Sports ko ari indwanyi, badakwiye gucika intege ahubwo bashyira imbaraga hamwe kugirango bazitware neza.
Yagize ati “Ubuyobozi, Staff technique n'abakinnyi bakoze ibishoboka byose ariko nti byakunda. Mureke twe abakunzi tubagume inyuma tubashyigikire turwane kugera kuwa nyuma.
Rayon Sports turi indwanyi, uyu si umwanya wo gucika intege cyangwa kwitana ba mwana ahubwo ni umwanya wo gushyira hamwe imbaraga zacu, inkunga dukomeze tuyitange nkuko twarimo kubikora, Rayon Sports ni njyewe, Rayon Sports ni wowe, Rayon Sports ni twese.”
Munyakazi Sadate agaragaje ko ashyigikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yaho mu minsi ishize yagaragaje ko ashaka kuyobora iyi kipe aho byavugwaga ko atavuga rumwe nabayoboye.