
Israeli yatangiye guhamagara Inkeragutabara mu mugambi wo kwagura intambara muri Gaza
Ingabo za Israeli (IDF) zatangiye guhamagara ibihumbi by’abasirikare basanzwe babarizwa mu mutwe w’inkeragutabara (reservists), mu rwego rwo kongera imbaraga no kwagura ibikorwa bya gisirikare muri Gaza.
Umuvugizi w’Ingabo za Israeli yatangaje ko bari kongera igitutu ku barwanyi ba Hamas, hagamijwe gusubiza bugwate abaturage ba Israeli bagifungiye muri Gaza no gutsinsura Hamas. Abatavuga rumwe n’iyi gahunda bemeza ko iyi ntambara, yongeye kubura nyuma yo guseswa kw’amasezerano y’igihe gito yo guhagarika imirwano, itigeze igira icyo igeraho mu bijyanye no kurekura izo mpfungwa, banakemanga intego za Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu.
Amakuru aturuka mu itangazamakuru rya Israeli avuga ko Inama y’Umutekano y’Igihugu yamaze kwemeza isubukurwa ry’ibikorwa bya gisirikare birimo kwagura imirwano. Raporo zitandukanye zivuga ko ibi bikorwa bishobora gutangira nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Donald Trump mu karere, ruteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Imishyikirano mpuzamahanga yagerageje gukorwa mu mezi ashize ntacyo yagezeho mu bijyanye no guhagarika imirwano no kurekura impunzi zafashwe bugwate, zigera kuri 59, bikekwa ko 24 gusa ari bo bagihumeka. Nta muturage wa Israeli urarekurwa kuva ibikorwa bya gisirikare byasubukuwe tariki ya 18 Werurwe, nyuma y’amasezerano y’amahoro yari amaze amezi abiri ahagaze.
Kuva icyo gihe, Israel yigaruriye ibice binini bya Gaza, bituma abasivili bagera ku bihumbi n’ibihumbi bongera kwimurwa. Israel ivuga ko irimo kongera igitutu kuri Hamas, binyuze no mu guhagarika burundu iyinjizwa ry’imfashanyo ya muntu. Ibi ariko byamaganywe n’imiryango itanga imfashanyo, ivuga ko mu gace ka Gaza hari ibura rikabije ry’ibiribwa, amazi n’imiti, kandi ko iyi politiki ya Israel ishobora gufatwa nk’intwaro y’inzara, ishobora kubarwa mu byaha by’intambara. Israel yo ikomeje kubihakana.
Kwagura iyi ntambara bikomeje gushyira igitutu gikomeye ku ngabo za Israeli, bamwe muri bo bamaze koherezwa ku rugamba inshuro eshanu cyangwa esheshatu kuva intambara yatangira. Ibi binongera impungenge ku miryango y’abaturage bagifungiye muri Gaza, aho basaba ko hakorwa ibiganiro na Hamas mu rwego rwo gukiza ubuzima bw’abakiriho.
Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yakunze gushinjwa n’imiryango y’abafite ababo bafungiye muri Gaza ndetse n’abatavuga rumwe na we, ko ari we ukomeje kubangamira ibiganiro bigamije kumvikana, ndetse no gukoresha intambara nk’inzira ya politiki yo gukomeza kwihambira ku butegetsi. Nubwo abihakana, hashize hafi amezi 19 iyi ntambara itangiye, ariko ntaratangaza gahunda ihamye igaragaza uko Gaza izayoborwa nyua y’intambara.