Rayon Sports ishobora gusoza mu marira menshi nkuko byaraye bigenze

May 5, 2025 - 11:16
 0

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na APR FC itakaza igikombe cy’Amahoro yifuzaga nyuma y’imyaka 2.

Ku cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025, ikipe ya Rayon Sports yakinnye na APR FC umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro urangira ikipe ya APR FC ari yo yegukanye igikombe ku ntsinzi y’ibitego 2-0.

Ikipe ya Rayon Sports yakinnye nabi uyu mukino kuko yarushijwe cyane na APR FC wavuga ko yaje yiteguye kurusha ikipe ya Rayon Sports.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Djibril Cheick Ouattra ku munota wa 5 ndetse na Mugisha Gilbert watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 30.

Ibyabaye kuri Rayon Sports byaturutse he?

Ikipe ya Rayon Sports yaje muri uyu mukino imaze iminsi 2 mu mwiherero bakoreye muri Hoteri imwe ibarizwa mu karere ka Kamonyi, uyu mwiherero abakinnyi bawukoze nta kintu na kimwe babujijwe gukora.

Tuziko ikipe ya Rayon Sports iyo yabaga yakoze umwiherero igihe cyose abakinnyi babambura amatelefone kugirango ibitekerezo byose babishyire ku mukino ariko ibi ntibyabyaye.

Ikindi ikipe ya Rayon Sports yagowe cyane n’abakinnyi bayo ubona ko bameze nk’abafite umunaniro ndetse bamwe ukabona ubwitange mu kibuga ntabwo.

Bugingo Hakim yakinnye ubona ari hasi kuri uyu mukino kuko ibitego byose byaturutse ku ruhande akinaho wabonaga yataye umwanya cyane ndetse no kugaruka bikamuvuna cyane.

Abakinnyi barimo Muhire Kevin ndetse na Ndayishimiye Richard mu kibuga hagati uwavuga ko nta kintu bafashaga Rayon Sports, ntabwo yaba abeshya kuko bararushijwe cyane ari nabyo byatumye batsindwa.

Gutakaza igikombe kwa Rayon Sports ntibyatuma ibura n’igikombe cya shampiyona?

Tariki 3 Gicurasi 2025, mu myitozo ya nyuma ikipe ya Rayon Sports yakoze, Kapiteni Muhire Kevin yatangaje ko abakinnyi batarahembwa. Ingano y’amezi abakinnyi bafitiwe n’ubuyobozi ni amezi 2.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports akenshi yo bwabaga bufite umukino nk’uyu ukomeye, bwarageragezaga bugashaka uko buhemba abakinnyi kugirango bakine umukino bafite imbaraga nyinshi.

Ikipe ya Rayon Sports iyo itsinzwe hari utubazo tumwe na tumwe hari igihe bihita bizamuka bikaba ibintu binini ndetse bigateza umwuka mubi mu ikipe ari nabyo akenshi bituma ibura ibikombe.

Mu mikino ibanza ya shampiyona abakunzi ba Rayon Sports bazaga kureba ikipe yabo kubera ko yitwaraga neza cyane. Aho iyi kipe itangiriye kutabona intsinzi bahise batangira gukendera gacye gacye kuri sitade barabura.

Byarongeye birakunda nyuma yo gusubira ku mwanya wa mbere, abakunzi bayo bongera kuyishyigikira kuri sitade.

Nureba neza uko ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na APR FC irushwa cyane ntabwo wakemeza ko ikipe ya Rayon Sports yatwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka kuko yari hasi cyane.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports muri ibi bihe iyi kipe ihise ijyamo burasabwa imbaraga z’umurengera kugirango iyi kipe izatware igikombe cya shampiyona kuko urebye abakinnyi bayo n’aba APR FC, irarushwa cyane.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu muri shampiyona niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 53 ariko na APR FC iri hafi n’amanota 52.

APR FC niyo yegukanye igikombe cy'Amahoro sezo 2024/2025

Chairman w'icyubahiro Gen. Mubarakh Muganga yari ahari

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.