
Nyuma y’imyaka 22 Skype igiye gukurwaho burundu
Urubuga rwamenyekanye cyane mu guhamagara hifashishijwe amashusho, Skype, rugiye gufungwa kuri uyu wa 5 Gicurasi.
Ibi birangiza imyaka 22 Skype yari imaze ihuza abantu bo hirya no hino ku isi. Skype, imwe mu mpuzamiyoboro za mbere mu itumanaho ryo kuri internet, yahise iba igikoresho gihindura byinshi mu itumanaho, itanga uburyo bwo guhamagara mu majwi no mu mashusho ku buntu hifashishijwe internet.
Mu gihe cyayo cy’izamuka rikabije hagati mu myaka ya 2010, Skype yari ifite abarenga miliyoni 300 bayikoresha buri kwezi.
Microsoft yaguze Skype mu mwaka wa 2011 ku giciro cya miliyari 8.5 z’amadolari y’Amerika, igamije kuyigira igikoresho cy’ingenzi mu itumanaho ryayo.
Ariko uko ibindi bikoresho nk’iya WhatsApp, Zoom, ndetse n’iya Microsoft ubwayo yitwa Teams byakomezaga kwamamara, niko Skype yakomezaga gutakaza abakunzi.
Ku wa 28 Gashyantare, Microsoft yatangaje ko izafunga Skype ku itariki ya 5 Gicurasi mu rwego rwo koroshya serivisi zayo no gushyira imbaraga muri Teams nk’igikoresho cy’itumanaho n’imikoranire.
Iryo fungwa rizagira ingaruka ku bakoresha Skype bose, yaba ab’ubuntu n’abishyura, ariko Skype for Business izakomeza gukoreshwa by’agateganyo.