Abayisilamu bo ku isi yose bizihije Umunsi Mukuru w'Igitambo
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Adha, umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda RMC watanze inka zisaga 300 mu rwego rwo gutanga igitambo. Izi nka zifite agaciro gasaga miliyoni 190 z'amafaranga y’u Rwanda, nk’uko byatangajwe na mufti w’urwanda sheikh Sindayigaya Mussa.
Ni igitambo abayisilamu bakomora kuri Ibrahim (Aburahamu) ubwo yari yiteguye gutambira Imana umuhungu we Ismail, ariko Imana ikamusimbuza intama y’igitambo.
Isengesho n’inyigisho za Mufti w’u Rwanda
Uyu munsi mukuru watangijwe n’isengesho rusange ryabereye hirya no hino mu gihugu,ndetse no ku isi yose muri rusange aho abayisilamu bateraniye ahantu henshi hatandukanye. Nyuma y’isengesho, Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa yatanze inyigisho zishingiye ku mateka y’uyu munsi, yibutsa agaciro ko kubaha ababyeyi, nk’uko byakozwe n’intumwa Ibrahim, wagaragaje kubaha umubyeyi we n’ubwo batari bahuje ukwemera.
Umuryango w’Abayisilamu watanze inka 300 ku bufatanye n’abafatanyabikorwa
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’isengesho, Mufti Sheikh Sindayigaya Mussa yavuze ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wifatanyije n’abafatanyabikorwa baturuka mu Budage no muri Turikiya, batanga inka 300 zagenewe imiryango itishoboye mu rwego rwo gusangiza ibyishimo abayisilamu bose by’umwihariko abatishoboye.
Gusabira igihugu n’Umukuru wacyo
Mu butumwa bwe, Mufti w’u Rwanda yasabiye igihugu amahoro, iterambere n’umugisha, anasabira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amusabira ibyiza byose biva ku Mana, amushimira uburyo ayoboye neza igihugu cyacu cy’urwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









